Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ijambo rya Elifazi

1 Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati

2 «Ese uwagira icyo akubwira, wabyihanganira? Ariko se umuntu yamenya aceceka ate!

3 Dore, wajyaga uhanura benshi, ugahumuriza abari bagiye kudohoka,

4 Inama zawe zakomeje abendaga kwiheba, abacitse intege ukabarema umutima;

5 none, igihe utahiwe, unaniwe kwihangana, n’ibikubayeho ubwawe, bigukuye umutima!

6 Kuba wariringiye Imana se ntibikwiye kugukomeza, n’umurava wagize ukagutera amizero?

7 Ibuka neza: hari umuziranenge wigeze arimbuka? Ni hehe wumvise abanyamurava batsiratsizwa?

8 Jye nzi ko abahinga ikibi, bakabiba agahinda, ari byo basarura;

9 umwuka w’Imana urabarimbura, uburakari bwayo bukabatsemba.

10 Ari imitontomo y’intare, n’urusaku rw’ubukare bwayo, ari n’imikaka y’ibyana by’intare, byose birayoyoka.

11 Intare yicwa no kubura umuhigo, n’ibyana by’intare y’ingore bikabuyera.

12 Nanjye, hariho ijambo nongorewe, ugutwi kwanjye kurarisama.

13 Nijoro, nari mu nzozi ziteye ubwoba, igihe abantu bose baba baguye agacuho,

14 nuko ubwoba burantaha, mpinda umushyitsi amagufa yanjye yose arakomangana.

15 Numvise nishishe, umusatsi unyorosokaho;

16 mbona umeze nk’umuntu ampagaze imbere, murebye sinamumenya, ariko ishusho ye inguma mu maso, hashize umwanya numva ijwi rinyongorera riti

17 ’Umuntu waremewe gupfa yatunganira ate Imana? Yabura inenge ate mu maso y’Iyamuhanze?

18 Niba se itizera abagaragu bayo, ndetse n’abamalayika ntibaburemo inkumbi,

19 hacura iki ku batuye amazu y’ibyondo, na yo yubatswe ku musenyi? Babahonyora nk’igiheri,

20 abariho mu gitondo bahinduka ivu butaranagoroba, bararimbuka bagashira nta n’umenye uko bigenze.

21 Bavanwaho, mbese nk’uko bashinguza umuganda w’ihema, nuko bagapfa bazize ubujiji bwabo.’

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan