Yobu 39 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Uzi se imibyarire y’impongo, cyangwa witegereje uko amasha abigenza abyara? 2 Ese wayabariye iminsi ahaka, ngo ube wamenya igihe azabyarira? 3 Aca bugufi rero, akabyara, akururuka icyo yahakaga; 4 ibyana byayo byamara kugimbuka, bigafata iy’agasozi, bikigendera ubutazagaruka. 5 Ni nde washumuye indogobe y’agasozi, akayiha kwigira aho ishaka? 6 Ni jye wayigeneye kuba mu rwuri, nyituza mu bigarama by’urwunyunyu. 7 Ntiyita ku rusaku rwo mu migi, cyangwa ngo imenwe amatwi n’urwamu rw’abarinzi. 8 Ahubwo itambagira imisozi irishamo, ikagenda ishakashaka urwuri rutoshye. 9 Imbogo se yo yakunda ko uyikoresha? Yakwemera se kurara mu kiraro cy’amatungo yawe, 10 cyangwa ko uyishumika ikiziriko mu ijosi? Hari ubwo se washobora kuyihingisha imirima yawe? 11 Wakwiringira se ko ifite imbaraga nyinshi, maze ukayishiburira imirimo yawe? 12 Wakwizera se ko izibwiriza ikaza, ngo ikwanurire imyaka iri ku mbuga? 13 Mbuni isabagirana ishema amababa yayo, ikishimira amabara meza ayitatse; 14 nyamara iyo yateye amagi yayo ikayarenzaho igitaka, ikayarekeramo ngo yumve ubushyuhe, 15 ntiteganya ko hari uwayahonyora, cyangwa inyamaswa yayamenagura. 16 Abana bayo ibafata nabi, nk’aho itababyaye, n’iyo bahonyotse ntibababazwa n’uko yagokeye ubusa. 17 Ibyo ibiterwa n’uko Imana yayimye ubwenge, nta bumenyi yigeze iyigenera. 18 Ariko, iyo irambuye intambwe, igatangira kwiruka, isiga ifarasi n’uyigenderaho. 19 Imbaraga ifarasi igira, ni wowe se waziyiteye, umugara ukindikije ijosi ryayo ni wowe se wawuyambitse, 20 cyangwa ni wowe uyitera kwikinangura nk’inzige? Iyo yivuganye ishema, ibintu birakangarana. 21 Igera mu bigarama, igasaza imigeri, igakataza igana urugamba, 22 yabera ntijya itinya ngo igire ubwoba, kandi ntikangwa inkota. 23 Iyo imitana iyivugiza hejuru, amacumu yatukuje imbuga n’imyambi ivumera, 24 usanga ica ibintu isa n’iyenda kuguruka, maze ihembe ryavuga ntihagire ikiyitangira, 25 Iyo ihembe rivuze, na yo ivuza akamo, ikamenyeraho ko urugamba rushotswe, ku ikobe ry’abatware n’induru y’abarwana. 26 Harya ni wowe utoza agaca kuguruka, maze kakaboneza iyo mu majyepfo? 27 Ni wowe se, utegeka kagoma gutumbagira hejuru, ikarika mu mpinga y’umusozi? 28 Urutare yarugize intaho yayo nijoro, ku isonga yarwo aho batayishyikira. 29 Iharerekera icyo ishaka kwica, kandi amaso yayo aba yakibonye kare! 30 Ibyana byayo ibihaza inyama, aho intumbi ziri, na yo ntihatangwa.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda