Yobu 38 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuVII. IGISUBIZO CY’UHORAHO Ijambo rya mbere ry’Uhoraho 1 Uhoraho asubiriza Yobu mu nkubi y’umuyaga, agira ati 2 «Uwo ni nde ubangamiye umugambi wanjye, yishingikirije amagambo ye y’amahomvu? 3 Kenyera kigabo rero ukomeze, maze nkubaze, unsubize. 4 Igihe naremaga isi wari he? Ngaho bivuge, umva ko uzi ubwenge! 5 Imbibi zayo zashyizweho na nde, niba ubizi? Ni nde wayiringanije mu burebure? 6 Imfatiro zayo zishingiye kuki? Ni nde wayitereye ibuye yicayeho, 7 igihe inyenyeri z’umuseke zahimbarwaga, n’abamalayika b’Imana bose bavuza impundu? 8 Ni nde wafatishije inyanja inkombe ebyiri igihe yapfupfunukaga mu nda y’isi; 9 maze nkayisesuraho ibicu, nkayikindikiza ibihu bibuditse? 10 Nayishingiye urubibi, nyitangiriza inkombe n’ibigomezo, 11 ndavuga nti ’Uzagarukira hano, ntuzaharenga; aha ni ho ingufu z’imivumba yawe zizacogorera.’ 12 Kuva wabaho se, wigeze uha amategeko igitondo, n’umuseke uwubwira igihe ugomba gukebera, 13 kugira ngo uturuke isi mu mpande, maze utahure abagome bayiriho? 14 Nuko ubutaka buhinduka urugina, rukwira agasozi nk’umwambaro. 15 Abagome bo, urumuri rubazimirizwaho, maze uwari ubanguye ukuboko kuravunika. 16 Hari ubwo wari wagera ku isoko y’inyanja, cyangwa ngo utembere mu nyenga y’ikuzimu? 17 Hari ubwo wigeze ubona imiryango yo kwa Nyirarupfu, cyangwa ngo ubone abarinze iryo rembo? 18 Wigeze se uzirikana ukuntu isi ari ngari? Ngaho gira icyo uvuga, niba byose ubizi! 19 Waba se uzi aho urumuri rutaha, cyangwa aho umwijima utuye, 20 kugira ngo ube wabiyobora iwabyo, kuko waba uzi inzira ibicyura? 21 Niba ubizi ni uko icyo gihe wari waravutse, kandi ukaba umaze iminsi! 22 Wageze se mu bigega by’urubura, ubona aho amahindu ahunitse? 23 Ni yo nateganyirije igihe cy’amakuba, nyagenera iminsi y’imirwano n’intambara. 24 Uzi urumuri ruca iyihe nzira, rujya kumurika, umuyaga w’iburasirazuba uzi ukwira ku isi unyuze he? 25 Ni nde waciye umuyoboro w’amazi y’imvura, kandi akereka inkuba aho zihindira, 26 kugira ngo imvura igwe ahantu hadatuwe, mu butayu butarangwamo umuntu, 27 amatongo n’ibisambu byaraye bigasoma, maze ahari ubutayu hagahinduka urwuri? 28 Ese ubundi imvura ibyarwa na nde? Naho se amazi y’urume ava he? 29 Urubura se ruvuka mu yihe nda, amahindu se yo akomoka kuri nde? 30 igihe amazi yakomeye nk’ibuye, maze inzuzi zigafatana? 31 Washobora se guhuza inyenyeri zo mu kirere, cyangwa ukaba wazitandukanya? 32 Ni wowe se umurikisha inyenyeri zo mu gitondo, nyuma ukazimya izo mu rukerera? 33 Ese uzi amategeko agenga ikirere, ku buryo yakurikizwa no ku isi? 34 Washobora kugeza ijwi ryawe ku ijuru, ngo uhamagare imvura ikumvire? 35 Imirabyo se ishyira nzira ari uko uyohereje, cyangwa imaze kukubwira iti ’Turi hano’? 36 Ni nde wahaye nyirabarazana kwitonda, agaha isake ubwenge ifite? 37 Ubara ibicu atibeshya ni nde, agahengekera mu kirere ibigega by’imvura, 38 igihe umukungugu utumuka ari mwinshi, n’ibinonko byakomeye nk’amabuye? 39 Yaba se ari wowe uhigira intare y’ingore ikiyitunga, ukamara ipfa ibyana byayo, 40 iyo bibunze mu ndiri yabyo, byubikiye icyo byafata? 41 Ni nde ushakira ikiyoni ikigitunga, iyo ibyana byacyo bitakambira Imana, bikabungera, byabuze icyo birya? |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda