Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 37 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ngicyo igitera umutima wanjye kunsimbuka, maze ukava mu gitereko cyawo.

2 Nimwumve urwamo rw’ijwi ry’Imana, mwumve n’urusaku ruyiva mu kanwa!

3 Ashumurira inkuba ze ku isi yose, umurabyo we ukagarukira aho ijuru riterwa inkingi.

4 Umurabyo uza ukurikiwe n’ijwi ryayo, ijwi ritontoma ry’Imana, maze igihe iryo ricyumvikana, igashumura inkuba zayo.

5 Ni koko Imana itwereka ibitangaza byayo, igakora ibintu bihambaye biturenze!

6 Ni yo ibwira urubura, iti ’Genda ugwe ku isi’ igategeka umuvumbi, iti ’Gwa umusubizo.’

7 Nuko igahagarika ityo imirimo y’amaboko y’abantu, kugira ngo bose bamenyereho ibikorwa byayo.

8 Inyamaswa zitaha mu ndiri zazo, zikihisha mu myobo yazo.

9 Inkubi y’imiyaga ituruka mu majyepfo, imbeho igaturuka mu majyaruguru.

10 Imana iyo ihushye, amazi ahinduka amahindu, inyanja zigahinduka nk’urutare.

11 Ni yo ituma ibicu bicumbeka, ikabikwirakwiza hose byuzuye imirabyo.

12 Ngibyo birazenguruka hose bikurikije uko yabigeneye, kugira ngo birangirize ku isi ugushaka kwayo;

13 nuko ikabituma mu mahanga yose, kugira ngo byice cyangwa bikize.

14 Yobu, tega amatwi ibyo nkubwira, itonde, uzirikane ibitangaza by’Imana.

15 Ibyo se uzi uko Imana yabigennye, n’uburyo ituma igicu kirabagirana?

16 Ubwo se wumva ukuntu ibicu bigenda hejuru nta kibifashe, bikagaragaza ubumenyi butangaje bw’Imana?

17 Wowe, imyambaro itangira kotsa, iyo isi igeze ku manywa y’ihangu,

18 washobora nka yo kubambika ibicu, maze bikarabagirana nk’umushonge w’icyuma?

19 Ngaho nyigisha icyo twabwira Imana, cyahe cyo kajya, ko turi mu mwijima!

20 Ese amagambo yanjye hari icyo ayibwiye? Hari ubwo se ihugukira ko umuntu agiye kuvuga?

21 Urumuri rugeza aho rukazimira, kubera ibicu birukingirije, nyamara ntibitinda umuyaga urabihuha, bikayoyoka,

22 urumuri rukamurikira mu majyaruguru nka zahabu. Imana yisesuyeho icyezezi kidasanzwe,

23 ni yo Nyir’ububasha, ntawayigerera, irahebuje mu mbaraga no mu butabera; irangwa n’ubutungane bwinshi, kandi nta we yarenganya.

24 Ni yo mpamvu abantu bayitinya, nta n’umwe yitaho mu bibwira ko ari abahanga!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan