Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 36 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ijambo rya kane rya Elihu

1 Elihu akomeza ijambo rye, agira ati

2 «Ba uretse gato, nkwigishe, kuko ndacyafite amagambo Imana yantumye.

3 Nzakora iyo bwabaga n’ubwenge bwanjye bwose, mburanire Iyandemye.

4 Koko rero amagambo yanjye si ibinyoma, uwo muri kumwe ni umugabo w’imvugakuri.

5 Menya ko Imana ifite ububasha buhagije, kandi ko idatererana umuntu w’intungane;

6a ntireka umugome ngo yibereho gusa,

7a ntiyirengagiza intungane,

6b kandi irenganura abakene.

7b Yagabiye abami ingoma, ibicaza ku ntebe y’inteko ubuzira herezo, ariko bo barikuza,

8 none dore bibohesheje ibiziriko, bari ku ngoyi y’ubutindi.

9 Yaberetse ibikorwa byabo, ibahishurira ibyaha byabo batewe n’ubwirasi;

10 yazibuye amatwi yabo irababurira, kandi ibategeka kureka ikibi.

11 Nibayitega amatwi, bakayiyoboka, bazasazana ihirwe, ubuzima bwabo burangirane umunezero.

12 Ariko nibanga kumva, bazaboneza inzira y’ikuzimu, bapfe bazize kubura ubwenge.

13 Naho ab’imitima yuzuye ubugome n’inzika, abo Imana iboha ntibayitakambire,

14 barimbuka bakiri bato, bishwe no konona ubusore bwabo.

15 Ariko umukene, imukirisha ubukene bwe, ubutindi bwe, ikabumuheramo kujijuka.

16 Nawe, izagucisha ukubiri n’imibabaro, uzatengamara, hoye kugira ikikuziga, uzagira ibyo kurya bihagije kandi byiza.

17 Ubwo rero, uzashinja abagome, maze uyoboke inzira y’ubutungane.

18 Uramenye, ntuzashukwe n’abaguha ibintu, cyangwa ngo wicwe n’umurengwe.

19 Umukire uzamucire urubanza kimwe n’udafite zahabu, umuntu ukomeye uzamugenzereze kimwe n’umunyantege nke.

20 Ntugapyinagaze abantu b’abavantara, ngo ubasimbuze bene wanyu,

21 uzirinde kandi, gukurikirana ikibi, kuko ari byo byaguteye kubabazwa bene ako kageni.

22 Ni koko, Imana ifite ububasha bw’ikirenga, ni uwuhe mutware wayigereranya?

23 Ni nde se wayibwiriza ibyo ikora, akubahuka kuyibwira ngo ’Warahemutse’?

24 Ahubwo ujye wibuka kurata ibikorwa byayo, mbese nk’uko n’abandi babihimbaje;

25 ni iby’abantu bose bashobora kubona, kandi ntibyihishe, byigaragariza kure.

26 Ni koko, Imana ifite ubwenge bw’ikirenga, kandi imyaka yayo ntibarika.

27 Ni yo ibumbira hamwe amazi yo mu kirere; maze ikayahinduramo ibicu,

28 ibicu na byo bikazabyara imvura, maze ibijojoba bigakwiragira imbaga y’abantu.

31 Iyo mvura ni yo Imana itungisha amahanga, ikabaha ibyo kurya bihagije.

29 Ni nde wakumva umutambagiro w’ibicu, agasobanukirwa n’ukuntu inkuba zibihindiramo?

30 Imana ni yo ikwiza hose ibihu, bigatwikira n’impinga z’imisozi;

32 Iba ifatishije umurabyo amaboko yombi, ikawurekura iwohereza ahantu.

33 Inkuba ihinda itangaza ko ije, n’imvura y’amahindu ikagaragaza uburakari bwayo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan