Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 35 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ijambo rya gatatu rya Elihu

1 Elihu afata ijambo, agira ati

2 «Ubwo uribwira ngo ufite ukuri, ukeka ko wakwiregura imbere y’Imana,

3 uvuga uti ’Kuba indacumura bimariye iki? Hari akamaro bimfitiye?’

4 Ubu rero, ngiye kugusubiza, wowe n’incuti zawe.

5 Itegereze ijuru, urirebe, uhange amaso ibicu, urasanga biri hejuru yawe.

6 Ibyaha ukora wibwira se ko bishyikira Imana? Iyo wungikanya ibicumuro, wibwira ko hari icyo itakaza?

7 Iyo ubaye intungane se ho, hari icyo uyongerera? Hari icyo se uba uyihaye?

8 Abo ubugome bwawe bukoraho ni abantu nkawe, n’ubutungane bwawe bukarengera mwene muntu!

9 Iyo umuntu akandamijwe arataka, yahohoterwa n’abakomeye akavuza induru;

10 ariko nta we ugira ati ’Imana yaturemye iri he? Yo itera abantu kuyiramya nijoro,

11 yo iduha ubwenge buruta ubw’inyamaswa zo ku isi, n’ubwitonzi burusha ubw’inyoni zo mu kirere?’

12 Bigatuma rero abantu batakamba, ntibasubize, bitewe n’ubwirasi bw’abagome.

13 Nawe rero ugatera hejuru ngo Imana ntiyumva, ngo Nyir’ububasha ntabyitayeho!

14 Ubwo se yakumva ite, kandi uvuga ko utayibona, ko wayiregeye, none ukaba utegereje igisubizo;

15 ukemeza ko uburakari bwayo budahana, kandi ko ubwicanyi itakibwitaho!

16 Ngayo amagambo y’amahomvu Yobu avuga; ni ubwenge buke bumutera gusukagura amagambo.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan