Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 34 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ijambo rya kabiri rya Elihu

1 Elihu arongera afata ijambo, agira ati

2 «Mwebwe banyabuhanga, nimwumve amagambo yanjye, namwe bahanga, nimuntege amatwi;

3 kuko ugutwi kunyurwa n’amagambo nk’uko akanwa karyoherwa n’ibiryo.

4 Tugerageze gushishoza tumenye igitunganye, turebere hamwe igikwiye.

5 Ni koko, Yobu yaravuze ngo ’Ndi intungane, ariko Imana yarantereranye.

6 Umurava wanjye ntumbuza kubabara, igikomere cyanjye ntigikira, kandi nta cyaha ngira!’

7 Ni nde wamera nka Yobu, umuntu wirata nk’unywa amazi,

8 agacudika n’inkozi z’ibibi, kandi akagendana n’abagome?

9 Yarivugiye ngo ’Gukora ugushaka kw’Imana, nta cyo bimariye umuntu.’

10 None rero, bantu mushyira mu gaciro, nimuntege amatwi: Ubugome buri kure y’Imana, kandi akarengane ntikarangwa kuri Nyir’ububasha!

11 Buri wese amwitura ibyo yakoze, kandi akamugenera akurikije imyifatire ye.

12 Oya rwose, Imana ntiba gito, kandi Nyir’ububasha si we wanga ukuri.

13 Haba hari undi wamushinze kumenya isi, akanamuragiza ibiyiriho byose?

14 Ese aramutse yishubije umwuka we, akatuvanamo ubuzima akabwisubiza,

15 ibinyamubiri byose ntibyapfira rimwe, umuntu agasubira mu gitaka?

16 Niba ufite ubwenge, umva ibyo nkubwira, utege amatwi amagambo yanjye.

17 Ese uzirana n’ukuri yashobora gutegeka? Watinyuka se gushinja Nyir’ubutungane Ushobora byose?

18 Ni we ubwira umwami, ati ’Nta cyo umaze’, akabwira ibikomangoma ati ’Muri abagome.’

19 Nta bwo arengera abatware, ntabera umukire ngo arenganye umukene, kuko bose ari we wabaremye.

20 Bakinduka mu kanya gato, igicuku kinishye; arimbura abakire bakibagirana, kandi yamagana ibikomerezwa, bikabura gitabara.

21 Koko rero, amaso ye ayahoza ku bantu, akabona aho banyuze hose;

22 nta mwijima cyangwa ijoro inkozi z’ibibi zamwihishamo.

23 Imana ntiha umugambi umuntu, ngo ajye kwiregura imbere yayo.

24 Ikindura abakomeye nta we ibajije, maze ku ntebe yabo ikahicaza abandi.

25 Izi neza ibikorwa byabo, yahengera nijoro ikabahanantura bagahonyorwa.

26 Ibatsibagura kimwe n’abagome, bagakubitirwa ku karubanda aho bose babona,

27 kuko baba baranze kuyikurikira, bakirengagiza inzira zayo,

28 bigatuma imiborogo y’abakene iyigeraho, ikumva n’induru z’abatishoboye.

29 Imana se iretse kugira icyo ikora, hari uwayishinja? Ihishe uruhanga rwayo se, yabonwa na nde? Nyamara igenzura ibihugu n’abantu,

30 kugira ngo hatagira umugome utegeka, muri babandi bashaka koreka imbaga mu mutego.

31 Ariko, hagize ubwira Imana ati ’Narashutswe, sinzongera gukora icyaha,

32 ibyo ntazi, ujye ubinyigisha, kandi niba naracumuye, sinzabyongera’,

33 urumva se yamuhanira ibyaha bye? Ubwo rero unegura imigambi ye, ukaba ari wowe ugomba kwihitiramo igikwiye ntabigutegetse, ngaho ibyo uzi bivuge!

34 Nyamara, abantu bashyira mu gaciro, kimwe n’undi munyabuhanga wese ubyumva, bazavuga bati

35 ’Yobu aravuga nk’injiji, amagambo ye ntiyerekeranye.’

36 Koko rero, Yobu akwiye gufatirwa imigambi, kuko yavuze nk’abagiranabi;

37 yagize gucumura, none yongeyeho no kwivumbura, bigeza aho bamwe muri twe bashidikanya, kandi akomeza guhata Imana amagambo.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan