Yobu 33 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Wowe rero Yobu, umva ibyo nkubwira, utege amatwi amagambo yanjye yose. 2 Dore ngiye kubumbura umunwa, ururimi rwanjye rutobore ruvuge; 3 umutima wanjye wuzuye ubuhanga, kandi umunwa uravuga ukuri nyako. 6 Uko nkumereye, ni nk’uko nawe umeze ku Mana, nanjye navuye mu gitaka; 4 umwuka w’Imana ni wo wandemye, umwuka wa Nyir’ububasha ni wo wampaye ubuzima. 7 None rero, singutere ubwoba, nta cyo ndi bugukoreho. 5 Niba ubishoboye, unyomoze, itegure kwiregura, uhagarare imbere yanjye. 8 Ndacyumva rwose mu matwi yanjye, ijwi ry’amagambo yawe, ugira uti 9 ’Ndi intungane, nta cyaha ngira, ndi umwere, nta gicumuro kindangwaho, 10 ariko Nyir’ububasha aranshakaho urwitwazo, akampindura umwanzi we, 11 akantega imitego ngo nyigwemo, kandi akagenzura ibyo nkora byose.’ 12 Reka rero ngusubize: nta bwo wavuze iby’ukuri! Kuko Imana isumba ikiremwa muntu; 13 nta mpamvu ufite yo kuyishinja ngo ni uko amagambo yawe yose itayashubije! 14 Imana ivuga rimwe, ntisubiramo ubwa kabiri. 15 Iyo urota mu nzozi nijoro, igihe abantu baba bahwekereye, basinziriye ku mariri yabo, 16 ni ho Nyir’ububasha yihishurira abantu, akababonekera bagashya ubwoba, 17 ubwo ari ukugira ngo abuze muntu ibikorwa bye bibi, amuvanemo ubwirasi, 18 arinde roho ye kurohama, n’ubuzima bwe bwoye kugwa mu mwobo w’ikuzimu. 19 Ubundi yigishiriza umuntu n’aho aryamye, nk’igihe ahinda umushyitsi arwaye, 20 umutima we wazinutswe ibyo kurya, n’iyo byaba biryoshye bite; 21 agatangira kuma ahagaze, amaguru ye agasigara yanamye, 22 ubwo akagenda asanga urupfu, ikuzimu, aho abapfuye bandi baba. 23 Nyamara, mu bihumbi by’abamalayika, habonetsemo umwe umwishingira ngo amwibutse icyo ategetswe, 24 akanamusabira ku Mana, agira ati ’Mubabarire woye kumwica, namuboneye incungu’, 25 ako kanya, uwo muntu yakwiyuburura, akongera gusubirana ubusore bwe. 26 Uwambaza Imana wese iramwumva, agatunguka imbere yayo yasazwe n’ibyishimo, agatekerereza abandi uko yarokowe; 27 nuko akaririmbira imbere yabo, agira ati ’Nari naracumuye, nyoba inzira y’ukuri, nyamara nta bwo yampaniye icyaha cyanjye; 28 yarinze roho yanjye inyenga y’ikuzimu; none ubuzima bwanjye burarangwa n’umucyo.’ 29 Ibyo ni byo Imana ihora ikora, kabiri gatatu, igirira muntu, 30 kugira ngo imurinde inyenga y’ikuzimu, maze amurikirwe n’urumuri rw’abazima. 31 Yobu itonde, utege amatwi, uceceke, maze jyewe mvuge. 32 Niba hari icyo ufite kuvuga, unsubize, uvuge kuko nifuza ko uhuza n’ukuri; 33 niba kandi nta cyo, ntega amatwi, uceceke, maze ngutoze ubuhanga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda