Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 31 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yobu ariregura

1 Amaso yanjye, twari twarumvikanye, ko atagomba kugira inkumi arangamira.

2 None se uruhare Nyir’ijuru aha abantu ni uruhe? Ni uwuhe mugabane Nyir’ububasha abagenera?

3 Aho none si amakuba abahemu bagabana, n’inkozi z’ibibi si akaga zigenewe?

4 Ese ntabona imyifatire yanjye, kandi akabara n’intambwe nteye zose?

5 Niba narabaye umunyabinyoma, nkaba naragenzwaga no kubeshya,

6 Imana ninsuzume uko bikwiye, maze imenyereho umurava wanjye!

7 Niba narayobye inzira nyayo, umutima wanjye ugatomerera aho amaso awujyanye, none nkaba narahindanye ibiganza,

8 ndabirahiye: nzabibe rubanda rwirire, n’urubyaro rwanjye ruzarimbuke!

9 Niba umutima wanjye warararukiye umugore w’undi, ngahora ndekereje ku rugi rw’umuturanyi,

10 ndabirahiye: umugore wanjye azace incuro ku wundi, maze abandi bamwitungire!

11 Koko rero, iryo ni ishyano naba narakoze, ndetse ni icyaha gikwiye gucirwa urubanza,

12 cyamviramo umuriro wantwika ukandimbura, ugakongeza umusaruro w’ibyo nejeje byose.

13 Niba narakandamije umugaragu wanjye, nkarenganya umuja wanjye hari icyo dupfa,

14 ubwo se nzabigenza nte Imana nihaguruka, ikaza kwibariza; nzasubiza iki?

15 Uwambyaye we se, si yo yamuremye, twese se si yo yatubumbabumbiye mu nda itubyara?

16 Ese hari ubwo nigeze nirengagiza icyifuzo cy’abakene, ngo ndeke amaso y’umupfakazi ampondoberera imbere?

17 Ese nisangizaga umugati jyenyine, ntawuhayeho impfubyi?

18 — kandi jyewe, kuva nkiri muto, Imana yarandeze kibyeyi, ikandengera kuva nkivuka!—

19 Ese hari ubwo nabonye umukene wambaye ubusa, mbona utishoboye yabuze icyo yiyorosa,

20 maze ndeka kubahoza mbaha icyo bikinga, no kubasusurukisha uruhu rw’intama zanjye?

21 Ese hari ubwo nasagariye impfubyi ngo ni uko mbonye rubanda banshyigikiye?

22 Niba rero narakoze bene ayo mahano, ndabirahiye: ndakanantukamo ijosi, ukuboko kwanjye gukonyokere mu nkokora!

23 Koko rero, ubwo Imana yazampindisha umushyitsi, sinshobore guhangarana n’ikuzo ryayo!

24 Niba zahabu ari yo nagize amiringiro yanjye, nkibwira ko zahabu iyunguruye ari wo mukiro wanjye,

25 niba naranejejwe no kugira umutungo utubutse, nkaba narungutse ibintu byinshi,

26 niba narabonye urumuri rubengerana, n’ukwezi kugendana ishema,

27 maze umutima wanjye ukararuka, ngakurizaho kubisenga,

28 icyo na cyo cyaba ari icyaha nzahanirwa, kuko naba narihakanye Imana yo mu ijuru.

29 Ese nigeze nishimira ko umwanzi agize ibyago, mbyinira ku rukoma kubera ibyago byamwugarije?

30 Oya, umunwa wanjye ntiwigeze ucumura, ngo ntakambe musabira gupfa.

31 Ese abo mu ihema ryanjye ntibavugaga bati ’Hari uwo wabona utarariye inyama ze ngo azihage?’

32 Nta muvantara wararaga hanze, imiryango yanjye nayikinguriraga umugenzi.

33 Hari ubwo se nagenje nka bamwe, mpisha ibyaha byanjye, ibicumuro byanjye mbibika ku mutima?

34 Hari ubwo se natinye amagambo ya rubanda, n’umugayo w’imiryango, maze ndaceceka, ntinya gusohoka iwanjye?

38 Niba ubutaka bwanjye hari icyo bundega, n’imirima yanjye ikaba ibabajwe

39 n’uko nariye ibyo yeze ntishyuye, kandi narishe abayikoragamo, ndabirahiye:

40a niba ari byo, ndakameza amahwa mu mwanya w’ingano,

40b meze na kimari mu mwanya w’indi myaka!

35 Iyaba nashoboraga kugira umuntu wanyumva! Ijambo ryanjye ni iryo, ahasigaye Nyir’ububasha nansubize!

36 Naho ibirego by’umuburanyi wanjye, nzabiheka ku rutugu, ndetse mbyitamirize nk’ikamba.

37 Nzamurikira Imana ibyo nakoze byose, nyegere nshinjagirana ishema, uboshye igikomangoma.»

40c Ngiyo indunduro y’amagambo ya Yobu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan