Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yobu araganya kubera amagorwa yamugwiririye

1 None dore nsigaye nsekwa n’abo nduta ubukuru, kandi ba se narajyaga mbakerensa, nkumva basumbwa n’imbwa zindindira amashyo.

2 None se amaboko yabo yari kumarira iki? Ko imbaraga zari zarabashizemo,

3 kubera ubutindi n’inzara. Babaga mu bigunda, ahantu h’itongo harariranye;

4 basaruraga imbuto zo mu ishyamba, bagatungwa no guhonda inguri.

5 Bari ibicibwa mu bantu, basigaye babakwena nk’ibisambo.

6 Bararaga mu mihora, mu buvumo cyangwa mu bikuku by’urutare;

7 bakagongerera mu bihuru, bakirundanya mu bitovu.

8 Bari abana b’inyoko mbi, babyawe n’abatagira izina, bari ibicibwa mu gihugu cyose.

9 None basigaye barantereyeho imbyino, nababereye iciro ry’imigani!

10 Nsigaye mbatera isesemi bakampunga, kandi ntibatinya kuncira mu maso.

11 Umuheto wanjye, Uhoraho yarawureguye, arandibata, none bose barambonerana.

12 Iburyo bwanjye nugarijwe n’ingegera, zishakisha uburyo zantembagaza.

13 Barantangatanze, bambuza ubuhungiro, baraje, kandi nta we ubakoma imbere;

14 baciye icyuho kigari bangeraho, nuko bankumbagaza mu byavu.

15 Ubwoba bwarantashye, amizero yanjye yose atumuka nk’umuyaga, umukiro wanjye uyoyoka nk’igicu!

16 None umutima wankutse, iminsi y’ubutindi iranyokamye.

17 Nijoro, ububabare bumunga amagufa, n’imitsi yanjye ikarega yose.

18 Uhoraho yanshikuje umwambaro wanjye, anigisha igishura cyanjye mu ijosi,

19 ankumbagaza mu cyondo, none ndasa n’uwaraye mu ivu cyangwa mu mukungugu.

20 Uhoraho, ndagutakambira ntunyumve, nakwiyereka, ntunyiteho.

21 Wambereye gica, uranyibasira n’imbaraga zawe zose,

22 wambagayuje serwakira, irancundagura, maze ndigitira muri iyo nkubi y’umuyaga.

23 Ni byo ndabizi, uransubiza mu rupfu, aho abazima bose bazahurira.

24 Ariko se abakene sinabateye inkunga, igihe ubutindi bwabugarizaga bakantakira?

25 Ese sinagiriye impuhwe uwo ubuzima bwari bukomereye, umutima wanjye ukaririra umukene?

26 Nari niteze umukiro, amakuba aba ari yo ansanga, nari nizeye urumuri, umwijima uba ari wo unsanga.

27 Amara yanjye aragonga ubutitsa, iminsi y’amakuba yaranziye.

28 Ndagenda nijimye, nta mucyo, mu ruhame, ndahaguruka ngasakuza,

29 nabaye ruhabwanduru nk’umuhari, nibera mu butayu hamwe na za mbuni.

30 Umubiri wanjye warirabuye, amagufa yanjye yashiririjwe n’umuriro w’amaseke.

31 Inanga yanjye isigaye ari iy’amaganya gusa, naho umwirongi wanjye ugaherekeza amajwi y’abandirira.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan