Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


I. IKIGANIRO CYA MBERE Yobu avuma umunsi yavutseho

1 Nyuma y’ibyo, Yobu abumbura umunwa, avuma umunsi yavutseho.

2 Nuko afata ijambo, agira ati

3 «Umunsi navutseho ntukabeho, n’ijoro ryavuzwemo ngo ’Umwana w’umuhungu yasamwe!’

4 Uwo munsi uragahinduka umwijima w’igicuku; Imana Nyir’ijuru ntizongere kuwitaho, uzahore ari icuraburindi!

5 Uragahindanywa n’umwijima w’igicuku, ibihu biwubudikeho, maze biwukangaranye!

6 Iryo joro riragatahwa n’umwijima, kandi ntirikabarirwe mu yandi y’umwaka, ntirizongerwe ku yandi y’amezi!

7 Ni koko iryo joro rizahore ari ingumba, kandi ntihazagire impundu zirivugamo.

8 Koko abateramwaku barakarivuma, bo batinyuka gukangura cya Leviyatani!

9 Inyenyeri zo mu rukerera rwaryo zirakazima, rijye ritegereza ko bucya rihebe, ntirikabone umuseke weya!

10 Kuko ritamfungiraniye mu nda ibyara, ngo noye kuzahura n’imibabaro integereje.

11 Ni kuki ntavutse ndi igihwereye, cyangwa ngo mbe narahwereye nkibona izuba.

12 Ibibero bya mama byankikiriye iki? Amabere ye yanyonkereje iki?

13 Ubu none mba nibereye ikuzimu, niryamiye mu mahoro, kandi mba nsinziriye, niruhukira,

14 ndi kumwe n’abami n’ibikomangoma, bari bariyubakiye amazu bahambwemo,

15 cyangwa hamwe n’abatware bari batunze zahabu, amazu yabo barayahunitsemo feza.

16 Ubonye ahubwo iyaba mama yarakuyemo inda, sinigere mbaho nk’abandi bapfa batabonye izuba!

17 Ikuzimu, abagome bashira ubukaka, ni ho abananiwe bajya kuruhukira.

18 N’abahoze ari imbohe bagira ituze, ntibabe bacyumva ijwi ry’umurinzi.

19 Aho hantu, abakuru n’abato barareshya, maze umucakara agasubirana ubwigenge.

20 Ni iki gituma Imana ireka imbabare zikavuka, igaha ubugingo ab’umutima wuzuye amaganya;

21 bamwe bifuza urupfu bakarubura, bakarushakashaka kurusha umukiro wundi!

22 Nuko bakishimira kubona aho bazahambwa, bakanezezwa no kugenerwa imva.

23 Umuntu utazi iyo agana kandi akaba yibasiwe n’Imana, kubaho yabiherewe iki?

24 Koko rero, mu kigwi cy’umugati, ntunzwe n’amaganya, kandi amarira yanjye atemba nk’umugezi.

25 Icyanteraga ubwoba ni cyo kingwirira, icyo nishishaga ni cyo mbona.

26 Nta gahenge, nta mahoro nkigira, habe emwe no kuruhuka, mpora ku nkeke.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan