Yobu 29 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuV. UMWANZURO W’ICYO KIGANIRO YOBU ARIREGURA AGANYA Yobu aribuka amahirwe yari afite kera 1 Yobu akomeza umuvugo we, agira ati 2 «Ni nde uzansubiza imibereho nk’iyo nahoranye mbere, igihe Imana yandindaga, 3 ubwo itara rye ryamurikiraga ku mutwe wanjye, maze urumuri rwe rukanyobora mu mwijima? 4 Uwansubiza uko nari meze, igihe nari ntengamaye, Nyir’ububasha ari we undinze, 5 Imana ikiri kumwe nanjye, igihe abana banjye bankikizaga, 6 niyuhagiza amata ibirenge, amavuta avubuka mu rutare, agatemba nk’imigezi! 7 Icyo gihe, nasohokeraga ku karubanda hafi y’umugi, nkahasanga intebe yangenewe, 8 urubyiruko rwambona rukihisha, naho abakambwe bagahaguruka banyubahiriza; 9 abatware birindaga kuvuga, iminwa yabo bakayipfuka, 10 ijwi ry’ibikomangoma rigacweza, ururimi rwabo bakaruca bakarumira. 21 Baracecekaga bakantega amatwi, bagategereza igitekerezo cyanjye. 22 Iyo narangizaga kuvuga, nta wasubizagayo, ahubwo ijambo ryanjye ryarabacengeraga, 23 ugasanga bampanze amaso, nk’abategereje imvura, bakasama nk’abarangamiye iy’umuhindo. 24 Iyo nabasekeraga, baratangaraga, bakitegereza uko nsa nta na hamwe basize. 25 Ni jye wabayoboraga, nkabarangaza imbere, nkamera nk’umwami uri hagati y’imbaga ye, aho mbajyanye bakajya aho. 11 Ni koko, uwanyumvaga wese yanyitaga umuhire, n’umbonye wese akanyamamaza, 12 kuko nakizaga umukene untakambiye, cyangwa imfubyi yabuze kirengera. 13 Abihebye bose bapfaga bandamya, n’umutima w’umupfakazi nkawuha kwishima. 14 Narangwagaho ubutungane, kandi bunyizihiye, ubutabera ni bwo bwari igishura n’ikamba ryanjye. 15 Nareberaga impumyi, nkagendera igicumba, 16 nari umubyeyi w’abakene, kandi nkita ku magorwa ya ba nyakamwe. 17 Abagiranabi nabakuraga amenyo, nkabatesha abo bashakaga kurya. 18 Ubwo naribwiraga nti «Nzapfa nshaje, mfite imyaka itabarika nk’umusenyi; 19 imizi yanjye izashorera mu mazi, maze nijoro urume rutonde ku mashami yanjye; 20 ikuzo ryanjye rizahora ari ryinshi, kandi umuheto wanjye uzasubirana umurego.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda