Yobu 28 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIV. IGISINGIZO CY’UBUHANGA 1 Koko rero, feza igira aho icukurwa, zahabu na yo igira aho itunganirizwa; 2 ubutare babukura mu butaka, babucanira, bukabyara umuringa. 3 Bacukura bitwaje amatara agahashya umwijima, maze ibuye ryari ryihishe mu mwijima w’igicuku, rikagaragara ryose uko ryakabaye. 4 Imbaga y’abacakara bacukuye amarongi ahantu hadatuwe, bayajyamo bamanukiye ku kiziriko, kibakoza hirya no hino nta muntu ubareba. 5 Ubutaka bwera ibitunga abantu, ariko mu nda yabwo umuriro uhinda. 6 Aho hantu hari amabuye y’agaciro, arimo na zahabu nyinshi! 7 Ni inzira ibyaruzi bitazi, emwe na kagoma ntiraharabukwa! 8 Inyamaswa z’ishyamba ntizirahagera, habe ngo n’intare irahazi. 9 Amasarabwayi yarajanjaguwe, imisozi irarimbagurwa, 10 urutare barucishaho imiyoboro, maze ibintu by’agaciro byose, umuntu arabibona. 11 Bashakiye no mu masoko y’imigezi, ibyihishe byose bishyirwa ahagaragara. 12 Ariko se ubuhanga, bwo bukomoka he? Indiri y’ubwenge iba he? 13 Umuntu ntazi inzira ibuganishaho, kandi nta bwo buri kuri iyi si y’abazima. 14 Inyenga iravuga iti ’Nta bwo bundimo!’ n’inyanja na yo iti ’Nta bwo buba iwanjye!’ 15 Nta bwo buguranwa zahabu iyunguruye, kandi ntibunagurwa uburemere bwa feza. 16 Nta n’uwabugereranya n’amabuye y’agaciro, nka zahabu y’i Ofiri cyangwa safiri. 17 Ni byo, nta ho buhuriye na zahabu cyangwa amasaro, nta n’uwabugurana igikombe cya zahabu. 18 Nta ho buhuriye n’amabuye y’agaciro, kandi kubugira biruta gutunga ibirezi. 19 Ntibugereranywa na topazi yo mu Misiri, kandi nta ho buhuriye na zahabu iyunguruye. 20 Ariko se noneho, ubuhanga bukomoka he? indiri y’ubwenge ni iyihe? 21 Bwihishe amaso y’umuntu wese, n’inyoni zo mu kirere ntizibuzi. 22 Inyenga y’ikuzimu yarivugiye iti ’Twigeze kumva babuvuga baburata.’ 23 Imana yonyine ni yo izi inzira yabwo, kandi ikamenya aho buba, 24 kuko ibona hose kugeza mu mpera z’isi, kandi ikitegereza ibiri mu nsi y’ijuru byose. 25 Igihe yahaga umuyaga imbaraga ufite, ikagenera amazi urugero rwayo, 26 igihe yahaga imvura amategeko ayigenga, igaca n’inzira y’imitontomo y’inkuba, 27 icyo gihe, ni ho yabubonye, irabucengera, irabushima, kandi ibusuzuma impande zose, 28 maze ibwira umuntu, iti ’Gutinya Nyagasani, ni bwo buhanga, kandi kuzibukira icyaha, ni bwo bwenge.’ |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda