Yobu 27 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYobu yongera kuvuga ko ari umwere 1 Nuko Yobu yongera gufata ijambo aravuga ati 2 «Ndahiye Imana yanze kundenganura, ndahiye Nyirububasha unshavuza, 3 igihe cyose ngihumeka, igihe cyose Imana ikimpaye umwuka, 4 sinzigera ngira ikibi mvuga, nta n'ubwo nzigera mbeshya. 5 Sinshobora kwemera na rimwe ko muvuga ukuri, nzarinda nipfira nkivuga ko ndi umwere ! 6 Nzakomeza kuba intungane sinzabireka, igihe cyose nkiriho nta cyo nishinja. 7 «Unyanga azapfe urw’abagome, umpagurukiye apfe urw'inkozi z'ibibi ! 8 Umuhakanamana agira cyizere ki ? Agira cyizere ki iyo yambuwe ubuzima bwe ? 9 Dore amakuba azamwugariza, mbese namwugariza Imana izumva ugutakamba kwe ? 10 Umuntu nk’uwo ntiyakwishimira Nyirububasha, ntiyata igihe cye atakambira Imana. 11 Jyeweho nzabamenyesha ububasha bw’Imana, sinzabahisha imigambi ya Nyirububasha. 12 Erega namwe mwese mwarabyiboneye ! None se ni iki gituma muvuga amagambo y'amahomvu ? Sofari avuga ubwa gatatu 13 «Dore ibihembo Imana igenera umugome, dore igihano Nyirububasha agenera abanyagitugu : 14 abana abyara bazicwa n'inkota, abamukomokaho bazicwa n'inzara. 15 Abe barokotse bazatsembwa n'icyorezo, abapfakazi babo ntibazabaririra. 16 Nubwo yarunda ifeza nyinshi, nubwo yarunda imyambaro, 17 iyo myambaro izambarwa n'intungane, ifeza na yo izajyanwa n'abere ! 18 «Inzu y'umugome idigadiga nk’iy’igitagangurirwa, idigadiga nk'akaruri k'umurinzi w'umurima. 19 Aryama akungahaye, akabyuka atindahaye, iyo akangutse asanga ibyo atunze byayoyotse. 20 Ibitera ubwoba bimwisukiranyaho nk'amazi, nijoro serwakira ikamwamurukana. 21 Umuyaga w’iburasirazuba uramutwara, uramutumukana akava aho yari atuye. 22 Umuyaga umutumura nta mpuhwe, nta bwo abasha guhunga ubukana bwawo. 23 Ababonye ibimubayeho baramukwena, aho agannye hose bamuha urw'amenyo !» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda