Yobu 26 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYobu asubiza Bilidadi 1 Nuko Yobu arabasubiza ati ati 2 «Mbega ngo uratera inkunga umunyantegenke ! mbega ngo uragoboka utishoboye ! 3 Mbega ngo uragira inama ikiburabwenge ! Mbega ngo urangaragariza ubushishozi buhambaye ! 4 Ariko se ayo magambo yose urayabwira nde ? Ni nde wakoheje kuvuga uryo ? Ububasha bw'Imana ku byaremwe byose 5 Abapfuye barahindira umushyitsi ikuzimu, amazi n’ibiyabamo biradagadwa. 6 Imana ireba ibiri ikuzimu, aho ikuzimu ntihihisha amaso yayo. 7 Ni yo yahanitse ikirere, ni yo yatendetse isi ku busa busa. 8 Amazi iyabumbira mu bicu bibuditse, nyamara nubwo biremereye ntibihanuka. 9 Itwikira ukwezi, igutwikiriza ibicu byayo. 10 Ishyiraho ikirere cy'urugabano hejuru y’amazi, urugabano rutandukanya umucyo n’umwijima. 11 Imana itigisa inkingi z’ijuru, irazitigisa zigakangarana. 12 Ububasha bwayo bwatumye icubya inyanja, ubwenge bwayo bwatumye irimbura Rahabu. 13 Umwuka wayo wakenkemuye ijuru, ubwayo yivuganye cya gikoko kabutindi ! 14 Niba ibi yakoze bidahambaye kuri yo, ibyo twe dushobora kumenya ni bike cyane ! Ese ubwo ni nde wasobanukirwa n’ububasha bwayo ?» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda