Yobu 25 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuBilidadi avuga ubwa gatatu 1 Bilidadi w’i Shuwa afata ijambo, aravuga ati 2 «Imana ni yo nyir’ububasha n’igitinyiro, ni yo ituma amahoro aganza mu ijuru. 3 Ni nde wabasha kubarura imitwe y’ingabo zayo ? Ni nde umucyo w'Imana utamurikira ? 4 Mbese umuntu yabasha gutunganira Imana ? Ese umuntu buntu yabasha ate kuba umwere ? 5 Mbese niba Imana ibona ukwezi kudacyeye, ese niba Imana ibona inyenyeri zitera de, 6 kuri mwene muntu hacura iki, mwene muntu umeze nk’urunyo n’umunyorogoto ? |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda