Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yobu avuga ko abagome bishyira bakizana

1 «Kuki Imana Nyirububasha atagena igihe cy'urubanza ? Kuki abayoboke bayo batamenya uwo munsi ?

2 Dore hariho abimura imbago z'amasambu yabo, hariho n'abaragiye amatungo bashimuse.

3 Hariho abahuguza impfubyi indogobe yayo, hariho n'abatwara ikimasa cy'umupfakazi ho ingwate.

4 Batoteza abatishoboye bakabayobya, abakene bo mu gihugu bakagomba kwihisha.

5 Bameze nk'indogobe mu butayu, bazindukira mu butayu gushaka ibyokurya, bajyayo gushaka ibyo gutunga abana babo.

6 Bahatirwa gutongora imirima y'abagome, bagahatirwa gusarura imizabibu yabo.

7 Bararira aho nta cyo biyoroshe, nta cyo bagira cyo kwikinga imbeho.

8 Imvura yo mu misozi ibacikiraho, babura ubwugamo bakikinga ku rutare.

9 Imfubyi bayinyaga n'ibyayibeshagaho, naho abana b’umukene bakabagira ingwate.

10 Bityo bagendera aho bambaye ubusa, bicwa n'inzara nyamara bikorereye abandi imiba y'ingano !

11 Bakamura amavuta mu minzeze, babengera divayi mu mizabibu, nyamara bo bicwa n'inyota.

12 "Mu mugi huzuye imiborogo y'abasamba, nyamara Imana ntiyita ku gutakamba kwabo ! babura ubwugamo, bakisunga urutare.

13 Abagome bazirana n'urumuri, ntibashaka kugendera mu mucyo, ntibaguma mu nzira zawo.

14 Umwicanyi abyuka mu rukerera, yica umukene n'utishoboye, iyo ijoro riguye ajya kwiba.

15 Umusambanyi ategereza ko bwira, agenda yipfutse mu maso, yibwira ati 'Nta wuri bumbone'.

16 Abajura bamena amazu nijoro, ku manywa bakihisha, bazirana n'umucyo.

17 Kuri bo igitondo kibabera nk'umwijima w'icuraburindi, koko rero bamenyereye ibitera ubwoba bya nijoro.

18 "Imibereho y'abagome ni nk'amazi ahita, aho batuye haravumwe, nta n'umwe muri bo ukigera mu mizabibu ye.

19 Uko icyokere n’ubushyuhe bishongesha urubura, ni ko umunyabyaha azimirira ikuzimu.

20 Nyina wamubyaye aramwibagirwa, inyo ziramurya ntiyongere kwibukwa. Arimbuka nk'igiti kirimburanywe n'imizi.

21 Yagiriraga nabi abagore bagumbashye, yakandamizaga n'abapfakazi.

22 Imana Nyirimbaraga irimbura abanyagitugu, iyo ibahagurukiye ntibaba bakirusimbutse.

23 Haba ubwo Imana ibareka bakiyumvamo amahoro, icyakora igahoza ijisho ku migenzereze yabo.

24 Bagubwa neza akanya gato, nyuma bakarimbuka, bacishwa bugufi bakamera nk'abandi bose, bararabirana bakamera nk’ihundo batemye.

25 Ni nde wanyomoza ko ibyo atari ko biri ? Nagaragaze ko ibyo mvuze ari amahomvu »

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan