Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yobu asubiza Elifazi

1 Yobu afata ijambo, agira ati

2 «Nanone, amaganya yanjye arakomeye, ukuboko kwa Nyir’ububasha kurankandamiza, nkaboroga.

3 Ni nde uzamunyereka, akangeza aho atuye!

4 Navugira akababaro kanjye imbere ye, nkamubwira ingingo nshingiyeho,

5 bityo nkamenya amagambo yansubiza, nkumva neza icyo ambwiye.

6 Ese hari icyamuvuna mu kujya impaka nanjye? Oya, yapfa kuntega amatwi gusa;

7 akumva ukuntu uwo baburana avuga ukuri, maze urubanza rwanjye nkarutsindira burundu!

8 Ariko, iyo mushakiye iburasirazuba, simubona, mu burengero bwaryo na ho, simpamusange;

9 mushakishiriza mu majyaruguru, simuce iryera, nagana epfo na ho, simpamubone.

10 Nyamara we azi uko merewe; ashatse yanyuza mu itanura, navamo nsa na zahabu iyunguruye.

11 Nashinze ibirenge byanjye mu ntambwe ze, mboneza inzira ye nta kuyoba;

12 sinigeze nanga amategeko yampaye, kandi nzirikana mu mutima amagambo yambwiye.

13 Ariko ni we utegeka, kandi nta we umuvuguruza, icyo yiyemeje, aragikora.

14 Nanjye, azangenzereza uko yabigennye, kimwe n’indi migambi yose yifitemo!

15 Iyo ni yo mpamvu ituma nshya ubwoba imbere ye, maze uko mbitekereza, nkarushaho guhinda umushyitsi.

16 Imana yanciye intege, Nyir’ububasha yankuye umutima;

17 kuko ikinshengura, atari umwijima ndimo, cyangwa ibihu byugarije amaso yanjye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan