Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


III. IKIGANIRO CYA GATATU Elifazi afata ijambo ubwa gatatu

1 Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati

2 «Ese umuntu yagirira akamaro Imana? Oya, umuntu uzi gushishoza, ni we ubwe wigirira akamaro.

3 Nta cyo Nyir’ububasha yunguka iyo ubaye intungane, ubwo se wumva bimwungura iki iyo ubaye indakemwa?

4 None se kuba umukunze ni cyo aguhanira, bigatuma agucira urubanza?

5 Aho si ukubera ubugome bwawe bukabije, n’ibyaha byawe birenze urugero?

6 Wakaga abavandimwe bawe ingwate nta mpamvu, abakene ukabacuza utwambaro twabo.

7 Uwabaga afite inyota wamwimaga icyo anywa, n’ushonje ukamwima umugati.

8 Igihugu cyari icy’abafite amaboko, kandi kigaturwa n’abatoni bawe.

9 Wirukanaga abapfakazi bakagenda amara masa, imfubyi ukazivunagura amaboko.

10 Ni yo mpamvu rero waguye mu mutego, kandi ukaba wahiye ubwoba;

11 urumuri rwacuze umwijima, ntiwaba ukibona, urengwaho n’ikizenga cy’amazi.

12 Imana se ntiyibera mu bushorishori bw’ijuru? Itegereze inyenyeri, urebe ukuntu ziri hejuru cyane!

13 None waravuze ngo ’Imana se izi iki? Yamenya ibintu inyuze he ibicu?

14 Ibicu birayibambira, ntishobore kubona, ikagenda izenguruka ijuru.’

15 Urashaka se gukomeza ya nzira ya kera, imwe yanyuzwe n’abagome,

16 ba bandi bamizwe imburagihe, igihe umwuzure urenze hejuru y’ibyo bari bubatse?

17 Babwiraga Imana ngo ’Have igirayo; Nyir’ububasha se yashobora kudukoraho iki?’

18 Nyamara ni we wari warujuje umutungo mu mazu yabo, ariko inama zabo zigacisha ukubiri na we!

19 Ukugwa kwabo gushimisha intungane, maze abaziranenge bakabasekera.

20 Umutungo wabo warayogojwe, n’ibyo basize umuriro urabitwika!

21 Ngaho nawe igorore na Nyir’ububasha, mubane mu mahoro, bityo umutekano uzakugarukira;

22 ujye wumva inyigisho ze, ubike amagambo ye ku mutima.

23 Nugarukira Nyir’ububasha, ukicisha bugufi, ukiyama uburiganya mu nzu yawe,

24 nusuzugura zahabu, ukayijugunya mu bishingwe, n’andi mabuye y’agaciro ukayata mu misitwe,

25 ubwo ni we ubwe uzaba zahabu yawe, akakubera ikirundo cya feza.

26 Koko rero, Nyir’ububasha ni we uzakunezeza, maze uzubure umutwe urangamire Imana;

27 uyitakambire, ikubabarire, n’ibyo wifuza, ubigereho.

28 Nugira umugambi ufata, uzaguhira, n’inzira zawe zirangwe n’umucyo,

29 kuko, acubya uwikuza, agakiza uwiyoroheje;

30 arokora ab’intungane, kandi wowe uzakizwa n’ibikorwa byawe biboneye!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan