Yobu 21 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYobu asubiza Sofari 1 Yobu afata ijambo, agira ati 2 «Mutege amatwi, mwumve amagambo yanjye, ni cyo cyiza mwankorera. 3 Mureke kunca mu ijambo, maze nimara kuvuga mubone kunseka. 4 Ese mwagira ngo uwo ninuba ni umuntu? None se ubwo nabuzwa n’iki kurambirwa? 5 Nimuhindukire mundebe, murumirwa, maze mwifate ku munwa. 6 Iyo mbitekereje, nshya ubwoba, umubiri wanjye ugahinda umushyitsi. 7 Ni kuki abagome bagira ubugingo, kandi bagasaza, n’ubukire bwabo bukiyongera? 8 Dore urubyaro rwabo rurakomera, n’abuzukuru babo bakagwira, 9 ingo zabo zikabaho mu ituze, nta kibateye inkeke? Ibihano by’Imana ntibibageraho; 10 ibimasa byabo birororoka, n’inka zabo zibyara zitaramburuye. 11 Bareka abana babo bakiruka nk’imitavu, ugasanga ibitambambuga byabo byikinangura. 12 Batambira inanga n’ingoma, kandi bagatega amatwi ijwi ry’umwirongi. 13 Barangiza ubuzima bwabo mu mutekano, bakajyanwa ikuzimu mu mahoro. 14 Nyamara kandi babwiraga Imana bati ’Have igirayo, ntidushaka kumenya inzira zawe! 15 Nyir’ububasha se ni iki ngo tumugaragire, ese twakunguka iki tumutakambiye?’ 16 Umukiro wabo ni bo bawigengaho, naho Imana bakayihigika mu migambi yabo. 17 Hari uwakunze kubona itara ry’abagome rizima, cyangwa amakuba abagwirira? Ni kangahe Nyir’ububasha arakara akabaterereza ibyago? 18 Bameze se nk’akatsi gahuhwa n’umuyaga, cyangwa umurama utwawe na serwakira? 19 Naho mwe ngo ’Imana izabahanira mu bana babo!’ Icyaruta si uko yabihanira ubwabo, na bo bakireberaho! 20 Bityo umugome akabona ibye bicika, akanasogongera ku burakari bwa Nyir’ububasha! 21 Urugo rwe ruba rukimubwiye iki, atakiriho, iyo yamaze gukuramo ake karenge! 22 None se, Imana ni yo igiye gutozwa ubwenge, kandi ari yo icira urubanza ibikomerezwa byose? 23 Hari upfa akindutse agifite imbaraga ze zose, kandi atunze, atunganiwe, 24 ashishe ku mubiri, n’umusokoro ucyorohereye mu magufa ye. 25 Hari n’undi upfana agahinda, atanigeze ihirwe na rimwe. 26 Abo bombi ariko, bahambwa mu gitaka! inyo zikabashokera icyarimwe! 27 Ni koko, ibitekerezo byanyu ndabizi, nzi n’ibyo muntekerezaho byose mundemera. 28 Muribaza muti ’Ya nzu y’igikomangoma iri he? Rya hema ry’abagome rishinze hehe?’ 29 Ese ntimujya mubaza n’abagenzi, cyangwa mwaba muhinyura ibyo bavuga? 30 Iyo amakuba yateye umugome ararokoka, ku munsi w’uburakari, akarusimbuka. 31 Ni nde se umucyurira amafuti ye? Ibyo yakoze se, ni nde ubimwihimura? 32 Bamujyana mu irimbi, imva ye bakayirinda; 33 ubutaka bwo mu mucyamu bukamworohera, imbaga nyamwinshi ikamuherekeza, abantu batabarika bakamugenda imbere. 34 Ni kuki mwiha kungira inama z’amahomvu? Ibisubizo mumpa, ni ukunkina ku mubyimba.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda