Yobu 20 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIrindi jambo rya Sofari 1 Sofari w’i Nahama afata ijambo, agira ati 2 «Ni koko, ibitekerezo byanjye birashyugumbwa kugusubiza, ku buryo ntagishoboye kwihangana. 3 Numvise inyigisho zawe zintuka, none ubwenge bwanjye bunyunguye icyo ngusubiza. 4 Aho uzi neza ko kuva kera na kare, kuva umuntu yaremwa ku isi, 5 umunezero w’abagome utamara kabiri, kandi ibyishimo by’abagomeramana ntibimare igihe. 6 N’iyo yaba areshya n’aho bwakereye, umutwe we ugakora ku ijuru, 7 ntazabura kuzimira burundu nka baringa; abamubonaga bagire bati ’Arigitiye he?’ 8 Azayoyoka nk’inzozi zidafatika, azimire nk’ibyo umuntu arota nijoro; 9 ijisho ryamubonaga, ntirizamurabukwa ukundi, n’ahantu yabaga ntihazaba hakimumenya. 10 Abana be bazatanga indishyi z’abakene, bazishyure bazikura mu mutungo we. 11 Amagufa ye yarangwaga n’imbaraga za gisore, none aryamanye na we mu gitaka. 12 Akanwa ke kari karyohewe n’icyaha, akagihisha mu nsi y’ururimi rwe, 13 akagitsimbararaho ntakireke, agakomeza kukijundika mu matama ye, 14 nyamara bene iyo ndyo igaga ikigera mu nda, igahinduka indurwe y’uburozi ikimugeramo! 15 Umutungo w’abandi yamiraguye, agomba kuwuruka, Imana ni yo iwuryoza inda ye. 16 Yanyunyuje ubumara bw’inzoka, none reka yicwe n’ururimi rw’impiri! 17 Ntakibona ya migezi y’amavuta, n’inzuzi z’ubuki n’ikivuguto. 18 Inyungu ye asigaye ayitanga aho kuyimira, ntakishimira ibyo yiyuhiye akuya. 19 Koko rero, yatoteje abakene arabatsikamira, asahura inzu atubatse; 20 ntiyigeze ashira ipfa, bityo nta cyo azaramura mu byo atunze, 21 kandi nta muntu n’umwe atambuye. Ni yo mpamvu umunezero we utazaramba, 22 azatunga byinshi ariko ahangayike, ibyago byose bizamugwira. 23 Kandi, n’ubwo yujuje inda ye, Imana izamuterereza uburakari bwayo, bumusabagire mu mubiri nk’ibiryo. 24 Nanizibukira inkota y’icyuma, umuheto ucuze mu muringa uzamuhinguranya; 25 umwambi uzamutunguka mu bitugu, undi uhinguke mu mara, wahindutse urugina, maze amakuba yose amuteranireho. 26 Umwijima w’icuraburindi uramutegereje, umuriro w’inkonkobotsi uzamuyogoza, ukongeze n’ibyari bisigaye mu ihema rye. 27 Ijuru ryashyize ahagaragara icyaha cye, n’isi yahagurukiye kumurwanya. 28 Icyorezo kizatsemba inzu ye, aterwe n’umwuzure ku munsi w’uburakari bw’umutegereje. 29 Urwo ni rwo ruhare Imana igenera umugome, ni wo mugabane imuteganyiriza.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda