Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko undi munsi, abamalayika b’Imana baje kuyitaramira, Sekibi azana na bo kwiyereka Uhoraho.

2 Uhoraho abaza Sekibi, ati «Uturutse he?» Sekibi asubiza Uhoraho ati «Mvuye kuzerera isi no kuyitambagira.»

3 Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi usa na we ku isi; ni umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, atinya Imana, yirinda ikibi, kandi yatsimbaraye ku bupfura bwe, n’ubwo wamunteranyijeho nta mpamvu ngo mwice.»

4 Sekibi asubiza Uhoraho, ati «Iby’ubu ni mpa nguhe! Ibyo umuntu atunze byose, arabitanga akarengera ubuzima bwe.

5 Nyamara ariko urambuye ukuboko kwawe, ukagira icyo ukora ku magufa ye n’umubiri we, nta kabuza, azakuvuma urora!»

6 Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ngaho ndabyemeye, ndamukweguriye, gusa wirinde kumwica.»

7 Sekibi asiga aho Uhoraho, aragenda, maze aterereza Yobu ibibembe, bimuhindura inyama kuva mu bworo bw’ikirenge kugera ku mutwe.

8 Yobu afata urujyo rwo kwishima, maze yicara mu ivu.

9 Umugore we aramubwira ati «Ubwo se kandi uzongera gutsimbarara ku bupfura bwawe? Vuma Imana, wipfire!»

10 Ariko aramusubiza ati «Uravuga nk’umugore w’igicucu. Ko twakira nk’umugisha ihirwe Imana iduhaye, ni kuki tutakwakira neza ibyago itwoherereza?» Muri ayo makuba yose, umunwa wa Yobu ntiwigera umutera gucumura.

11 Incuti eshatu za Yobu zamenye ayo makuba yamugwiririye, buri wese ava mu gihugu cye, bajya inama y’ukuntu bamusanga bakamushyigikira, bakamuhumuriza. Elifazi yari avuye i Temani, Bilidadi avuye Shuwa, naho Sofari aturutse Nahama.

12 Bubuye amaso bakiri kure, ntibamumenya; ni ko gutera hejuru bararira, bashishimura ibishura byabo, kandi binyanyagiza umukungugu ku mutwe.

13 Nuko baguma aho, bicaye hasi iruhande rwe, bahamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, nta jambo bamubwiye, kuko babonaga umubabaro we ari mwinshi cyane.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan