Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yobu asubiza Bilidadi

1 Yobu afata ijambo, agira ati

2 «Muzahereza he kunshengura umutima, munsukiranyaho ayo magambo yanyu?

3 Dore bubaye ubwa cumi munsagarira, mukankoza hirya no hino nta cyo mwishisha.

4 Kandi rero niba naranayobye, ibyo ni jye jyenyine bireba.

5 Mu by’ukuri, niba munyigambaho, kandi mukanshinja ibyo nzira,

6 mumenye ko Nyir’ububasha ari we wandenganyije amfatira mu mutego we.

7 Ndataka ko ndengana, ntihagire unyumva, natabaza, nkabura undenganura!

8 Inzira yanjye yarayizitiye, sinshobora guhita, aho nyura yahashyize umwijima;

9 anyambura ikuzo ryanjye, ancuza ikamba ryari rindi ku mutwe;

10 yambujije epfo na ruguru, ndabyina mvamo, amizero yanjye yayagushije hasi nk’igiti batsinze;

11 uburakari bwe bwangurumaniyeho, angenzereza nk’umwanzi we;

12 ingabo ze zantereye icyarimwe, zishakira inzira iziyobora iwanjye, maze zishinga ingando ahakikije ihema ryanjye.

13 Abavandimwe banjye barampunze, n’incuti zanjye zirantererana.

14 Abaturanyi n’abo twari tuziranye, barigendeye, ntibakinyibuka.

15 Ari abashyitsi baba mu rugo iwanjye, ari abaja banjye, bose bamfata nk’umuvantara; usanga mbateye imbogamizi.

16 Iyo mpamagaye umugaragu wanjye, ntiyitaba, n’aho nahatiriza nkamwinginga;

17 umwuka wanjye utera umugore wanjye ishozi, none n’urubyaro rwanjye rusigaye runyinuka.

18 Dore n’abana bato basigaye bansuzugura, naba ngize ngo ndavuga, bakiha inkwenene;

19 inkoramutima zanjye zose ziranyitaza, n’abo nakundaga, ubu barampindutse.

20 Amagufa yanjye yumanye n’uruhu, nsigaye ngenda nshinyitse amenyo.

21 Mwebwe ab’incuti zanjye, ndabatakambiye, nimumbabarire, dore Nyir’ububasha yaranshegeshe!

22 Ni kuki munyibasiye nk’Imana? Ese ntimuzageza aho mumpa agahenge?

23 Icyampa ngo amagambo yanjye azandikwe, bayashyire ku rubaho rw’umuringa,

24 bakoreshe ikaramu y’icyuma, maze bayasharage ku rutare ubutazasibangana!

25 Jyewe nzi ko umuvugizi wanjye ariho, amaherezo azatunguka ku isi, aze andengere;

26 namara kunkangura, azampagarika iruhande rwe, maze mbonere Imana mu mubiri wanjye.

27 Koko ni jyewe ubwanjye uzayirebera, nzayibonesha amaso yanjye bwite, atari ay’undi; ngiyo inyota inyuzuye umutima.

28 Iyo mwibwira muti ’Tuzamuturuka he, tuzakura he icyo tumushinja mu rubanza?’

29 mujye mutinya ko namwe inkota yabagwira, kuko uburakari buzibasira abagome, maze mukamenyereho ko urubanza ruzababaho.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan