Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Irindi jambo rya Bilidadi

1 Bilidadi w’i Shuwa afata ijambo, agira ati

2 «Muzizimba mu magambo mugeze ryari? Mwitonde mutekereze, hanyuma tuganire.

3 Ni kuki waduhindura ibiburabwenge, mbese urabona turi ibicucu?

4 Dore wowe urasebwa n’umujinya, urakeka se ko biri buhindure igihugu itongo, cyangwa ko biri bwimure amabuye aho ari?

5 Ni koko, urumuri rw’umugome rurazima, n’ibishashi by’umuriro we bikayoyoka,

6 urumuri rwo mu nzu ye rurakendera, n’itara rye rikamuzimiraho.

7 Intambwe yateraga akataje, azazihina, n’imigambi yigiraga izabe ari yo imuroha.

8 Koko rero, ni we wishora mu mutego, atambagira hejuru yawo.

9 Umushibuka umufata akaguru, ipfundo rikaba ngiri ryikoze,

10 umugozi wihishe mu butaka uba umutegereje, umutego uri bumufate uri mu nzira ye.

11 Ubwoba bukamutangatanga impande zose, bukamusatira buhoro buhoro;

12 imbaraga ze zigashonga, maze ubutindi bukamwugariza.

13 Indwara ikamukemba uruhu, intumwa y’urupfu ikamuguguna ingingo zose.

14 Bakamuturumbura mu ituze ry’ihema rye, bakamujyana ku Mutegetsi uteye ubwoba.

15 Ihema rishobora kongera guturwa, n’inzu ye bayikuyeho imiziro.

16 Imizi ye yanambiye mu butaka, naho amashami ye yumira hejuru;

17 yaribagiranye mu gihugu cyose, ahantu hose, izina rye ryarasibanganye.

18 Bamukuye mu rumuri bamuhirikira mu mwijima, maze acibwa ku isi.

19 Nta ba sekuru, nta n’abuzukuru agira mu muryango we, n’aho aba, nta muntu uharangwa;

20 amakuba ye yatangaje ab’iburasirazuba, naho ab’iburengero bwaryo barumirwa.

21 Ni koko, ayo ni yo maherezo y’inzu y’abanyabyaha, uwo ni wo mwanya wahariwe abatazi Imana.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan