Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Umwuka urenda kunshiramo, ndarembye, ndi uwo guhambwa!

2 None se sinahindutse urw’amenyo, kandi ubugome bwabo si bwo bumbuza gusinzira?

3 Mana yanjye, unyiteho! Ni nde wundi wakwemera kunyishingira?

4 Koko rero, umutima wabo wawunyujije ukubiri n’ubwenge, ni yo mpamvu utazatuma bigamba.

5 Bameze nk’umuntu ugabiza ibye rubanda, kandi abana be bamuhanze amaso.

6 Wampinduye iciro ry’imigani, none nabaye uwo bavunderezaho amacandwe;

7 amaso yanjye yishwe n’agahinda, n’ingingo zanjye zose zaragagaye.

8 Abanyamurava byabateye ubwoba, uw’intungane arakarira umugiranabi,

9 kandi umunyakuri akomeza inzira ye, maze uw’umwere arushaho gukaza umurego.

10 Ngaho rero mwese nimuhaguruke munshinje; nyamara nta munyabwenge n’umwe mbasangamo!

11 Ubuzima bwanjye n’imigambi yanjye, byose byabaye impfabusa, n’igihe kiranshirana.

12 Ijoro bo baryita umunsi, bwakwira bati ’Burakeye.’

13 Icyo ndindiriye ni iki? Inyenga yatashye iwanjye, uburiri bwanjye buri mu mwijima;

14 imva nsigaye nyita ’data’, naho inyo nkazita ’mama’ na mushiki wanjye!’

15 Icyizere nari mfite kiri he? Ya mahirwe nahoranye ni nde ukiyabona?

16 Ese ibyo nzamanukana na byo tujyane ikuzimu, maze tuzimirire hamwe mu butaka?»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan