Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yobu asubiza Elifazi

1 Yobu afata ijambo, agira ati

2 «Amagambo nk’ayo nayumvise kenshi, mwese murantera agahinda aho kumpoza!

3 Muravuga ngo ’Amahomvu yawe azashira ryari?’ cyangwa ngo ’Ni iki kiguteye gushyanukira gusubiza?’

4 Nanjye mba mvuga nkamwe, iyo muba mu kaga ndimo; nabahimbiraho amagambo, nkabannyega,

5 nkabatera inkunga y’akarimi gusa, amagambo meza akabahoza akababaro.

6 Ariko kuvuga, si byo binkiza ububabare, guceceka na byo, ntibinyorohereza.

7 Noneho Imana ingejeje kure kubi, ibitero byayo birankuranwaho.

8 Yanyibasiye, iranshinja nabi, n’ukunanuka kwanjye kurabigaragaza.

9 Umujinya wayo urandya, uranyikomye, ari na ko impekenyera amenyo; umwanzi wanjye arampigisha ijisho.

10 Baranyanjamye, baransebya, bakankubita inshyi, bose bahagurukiye kundwanya.

11 Koko Imana yantegeje abagizi ba nabi, inta mu maboko y’abagome.

12 Nari nibereye mu mahoro, iranturumbanya, imfata ku gakanu, inkubita hasi; impindura imashiro ryayo.

13 Iranyuza imyambi impande zose, impinguranya impyiko itambabariye, indurwe yanjye iyisesa hasi.

14 Iransumira nk’umurwanyi, ingwizaho inguma zayo.

15 Niboheraho ikigunira, nkurunga uruhanga rwanjye mu mukungugu,

16 amaso yanjye yatukujwe no kurira, none ibigohe byanjye byuzuyeho ibihu.

17 Nyamara ariko nta nabi indangwaho, n’isengesho ryanjye ni iry’umwere!

18 Wa si we, wipfukirana amaraso yanjye, hatagira ikintangirira induru!

19 Kuva ubu, uwo nzatangaho umugabo ari mu ijuru, uzanyishingira ari hejuru hariya.

20 Icyampa ngo induru yanjye igere ku Mana, mu gihe amarira yanjye yisesa imbere yayo.

21 Iyaba yashoboraga gukemura urubanza umuntu afitanye na yo, nk’uko ikemura urw’umuntu na mugenzi we!

22 Koko rero imyaka nshigaje kubaho irabaze, none ngiye kuzimira ubutazagaruka.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan