Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


II. IKIGANIRO CYA KABIRI Irindi jambo rya Elifazi

1 Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati

2 «Umuntu uzi ubwenge yasubizanya amahomvu ate, yavuga ate amagambo atagira ishingiro?

3 Yaburanisha amagambo y’amanjwe, cyangwa imvugo itagira icyo imaze?

4 Wowe ariko urakabya, utambamira iyobokamana, ubuzanya ibyo kuyizirikana.

5 Ubucumuzi bwawe ni bwo bugutera kuvuga utyo, ukiha kuvuga nk’inkozi z’ibibi.

6 Ntumpfane, urashinjwa n’umunwa wawe, akarimi kawe ni ko kakurega.

7 Waba se ari wowe wavutse mbere y’abantu bose, ugatanga imisozi yose kubaho.

8 Waba se waremerewe mu nama nkuru y’Imana kugira ngo ube warikubiye ubuhanga bwose?

9 Icyo uzi, twe tutazi ni iki? Icyo usobanukiwe twe kitwihishe ni iki?

10 Iwacu na ho, hari abasheshe akanguhe b’inararibonye, ndetse baruta so mu myaka.

11 Ese waba usuzugura ihumure ry’Imana, n’amagambo meza tukubwira?

12 Ni kuki uzengana uburakari bwinshi, ugahumbaguza n’amaso?

13 Ni kuki utura Imana umujinya wawe, kandi ugasukiranya amagambo aterekeranye?

14 Ugenewe gupfa yashobora ate kuba umwere; uwabyawe n’umugore se, yaba intungane ate?

15 Ndetse n’abo Imana yatonesheje nta bwo ijya ibizera, n’ikirere ubwacyo ibona kitabuze inenge,

16 nkanswe cya kiremwa cyandavuye, kinateye ishozi, ari cyo muntu, ugotomera icyaha nk’amazi!

17 Ntega amatwi, ngiye kukwigisha, ibyo nabonye, ngiye kubigutekerereza;

18 nkubwire ibyo abanyabuhanga bazi, ntibabihishe, kandi bakabikomora ku basekuru babo.

19 Ni bo bonyine bari barahawe igihugu, kandi nta munyamahanga wabivanzemo.

20 Umugiranabi arahangayika igihe cyose akiriho, kandi imyaka y’umugome irabaze,

21 induru igira itya ikamumena amatwi, umwanzi akamugwa gitumo, kandi amahoro ari yose.

22 Ntajya yizera ko ibyago byamucaho, kuko asa n’uwagabijwe inkota,

23 akamera nk’uzaribwa n’inkongoro. Azi neza ko yavukiye gusenyuka. Iyo umunsi w’amakuba ugeze, arahangayika;

24 umubabaro n’ubwoba bikamutahirana, uboshye umwami wenda kugaba igitero.

25 Koko rero, aba yarwanije Imana, agashaka kwirata kuri Nyir’ububasha!

26 Yamwiyahuragaho, areze ijosi, yikingiye ingabo nini y’isuri.

27 Mbega ibinure yari amaze gutekera mu maso, n’ukuntu ibyaziha bye byavunwaga n’ibicece!

28 Yari atuye mu migi yasenyutse, aba mu mazu beneyo bataye, kuko yari hafi kurunduka.

29 Nta bwo azakira, n’umutungo we ntuzaramba, ndetse na we ubwe ntazatinda ku isi.

30 Nta ho azahungira umwijima, indimi z’umuriro zizatwika urubyaro rwe, ibye byose bitwarwe n’umuyaga.

31 Niyiringira ikinyoma, azarindagira, kuko igihembo cye ari ukuzakorwa n’isoni.

32 Amababi ye azagwengera imbura gihe, amashami ye ye kuzashibuka ukundi.

33 Imbuto ze zizahubuka ziteze nk’iz’umuzabibu, ururabo rwe ruhunguke nk’urw’umutini.

34 Ni ko bigenda, inyoko y’abanyabyaha iragumbaha! Kandi umuriro uzayogoza amahema y’inkozi z’ibibi.

35 Umuntu wasamye ikibi, azabyara ishyano, kandi icyo ahatse, kizavemo ubusa.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan