Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Umuntu wabyawe n’umugore abaho igihe gito kandi na cyo cyuzuyemo imiruho.

2 Ameze nk’ururabo, rurabya hanyuma rukuma; cyangwa igihu gihita nyuma kikayoyoka.

3 None uwo ni we uhozaho ijisho, ni we ushinja mu rukiko!

4 Ikintu kibi se ni nde wakibyaza icyiza? Arakajya!

5 Ubwo rero iminsi ye ibaze, ukaba uzi amezi azamara ariho, kandi waramugeneye igihe ntarengwa,

6 mukureho amaso umwihorere, yirwanire n’iminsi nk’umucancuro.

7 Koko rero, igiti nticyakwiheba, kuko n’iyo bagitemye, cyongera kigatoha, kigashibukaho imimero.

8 Iyo imizi yacyo yasaziye mu butaka, igihimba cyacyo kikarengwaho n’igitaka,

9 gipfa gusa kwikanga amazi, maze kigatoha, kigashamika nk’urugemwe.

10 Umuntu we ariko, arapfa, akagagara; iyo apfuye se, hari ikiba gisigaye?

11 Nk’uko amazi ashira mu nyanja, inzuzi zikuma zigakama,

12 ni na ko umuntu aryama ntabyuke; n’ijuru ubwaryo rizarinda rizimira, we atarakanguka, ngo ashiguke muri ibyo bitotsi.

13 Ndakwinginze, ba umpishe mu nyenga, nikingeyo kugeza igihe umujinya wawe uzashirira. Iyaba wari umbwiye ko hari igihe uzanyibuka,

14 — ariko se, iyo umuntu yapfuye, yakongera kubaho? — nzihangana mu minsi nkiri ku gihe, kugeza ubwo hazaza unkura.

15 Icyo gihe wampamagara, nkakwitaba, wenda waba ushaka kureba ikiremwa cyawe.

16 Aho kuba nk’ubu ungenza aho nyuze hose, waba utakitaye ku byaha byanjye

17 ibicumuro byanjye wabyirengagiza, ukampindura umwere.

18 Ndishunga ariko: nk’uko umusozi ushyira ukariduka, n’urutare rukimuka,

19 nk’uko amazi avungura amabuye, ubutaka bugatwarwa n’isuri, ni na ko upfobya amizero y’umuntu!

20 Koko uramukindura, akagenda burundu; ukamwandavuza, ahasigaye ukamwohera.

21 Abana be baratengamara, ntabimenye, basuzugurwa, ntababone;

22 aba yibabarijwe n’umubiri we, hamwe n’umutima we uri mu gahinda.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan