Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ni koko, ibyo byose narabyiboneye n’amaso yanjye, amatwi yanjye arabyumva, arabisobanukirwa.

2 Ibyo muzi, nanjye ndabizi, ndi umuntu nkamwe, ntimunduta!

3 Ariko jyewe Imana ni yo mbwira, Nyir’ububasha ni we nshaka ko ansobanurira.

4 Naho mwebwe, muri abanyamahomvu gusa, muri abavuzi ba magendu, mwese uko mungana!

5 Ni kuki muticecekera? Ni byo byakwerekana ko muzi ubwenge.

6 Nimwumve uko niregura, mutege amatwi ibyo mvuga.

7 Uhoraho se ni we wabohereje kuvuga amahomvu, ni we se wabatumye kumbwira ibinyoma?

8 Ni we se muvuganira, ni we se muburanira?

9 Mbese none yaba abarora mu mutima? Muribwira ko mwamubeshya nk’uko bashuka umuntu?

10 Nta shiti azabahana, niba mugamije kubera.

11 Nyir’icyubahiro ntimumukangwa, ese nta n’ubwo ajya abatera ubwoba?

12 Impanuro zanyu ni nk’ivu, n’ibisubizo mumpa nta shingiro bifite.

13 Nimuceceke, mundeke mvuge, maze igishaka kizabe!

14 Jyewe naritanze, nahaze amagara, ubuzima bwanjye ndabuhebye.

15 Nashaka anyice, n’ubundi ni rwo nari ndindiriye, cyakora ndashaka kwisobanura imbere ye,

16 ndetse nyine ngibyo ibintera kwizera ko azankiza, kuko nta nkozi y’ibibi n’imwe itinyuka kumutunguka imbere.

17 Nimwumve, nimutege amatwi amagambo yanjye, kandi mwite ku byo mbatangariza.

18 Dore niteguye kuburana, kandi nzi ko mfite ukuri.

19 Ese hari uwatinyuka kunshinja, ngo nicecekere maze mpfe?

20 Uzandinde ibintu bibiri gusa, maze noye kuzihisha mu maso yawe:

21 Uzareke kunzibiranya, no kuntera ubwoba,

22 hanyuma ubanze uvuge ngusubize, cyangwa se umpe ijambo mbanze, nawe unsubize.

23 Ese mfite ibyaha n’ibicumuro bingahe? Nsobanurira ishyano nakoze, umbwire icyaha cyanjye.

24 Ni kuki unyihisha, ukangenzereza nk’umwanzi wawe?

25 Urashaka se gukanga akababi gatwawe n’umuyaga, no kwibasira akatsi kumye?

26 Ubwo rero wirirwe unyandikaho ibirego bikaze, unshinje ibyaha byo mu buto bwanjye,

27 unshandikire imitego impande zose, ungenzure aho nyuze hose, uronde aho nakandagiye hose!

28 None umubiri wanjye ushaje nk’igiti cyamunzwe, umeze nk’umwenda wariwe n’umuswa.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan