Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yobu asubiza Sofari

1 Yobu afata ijambo, agira ati

2 «Mu by’ukuri, ni mwebwe muhagarariye rubanda, kandi nimupfa, ubuhanga bwanyu muzajyana!

3 Nanjye mfite ubwenge, nta bwo mubundusha; none se muribwira ko ibyo hari utabizi?

4 Iyo umuntu yiyambaje Imana ngo imwumve, incuti ze zimuhindura urw’amenyo; uw’intungane n’inyangamugayo, ni we basigaye baseka.

5 Abagwiririwe n’ibyago, ibyo ni akazi kabo — nguko uko abagashize bavuga — niba adandabiranye ni ukumuhirikisha umugeri.

6 Nyamara ariko, abajura bafite amahoro mu mahema yabo, abashavuza Imana bari mu ituze, imana biringiye ni imbaraga zabo.

7 Ngaho, uzibarize inyamaswa, zizakumenyeshe, n’inyoni zo mu kirere zizagusobanurire,

8 ibikurura inda hasi bizakwigishe, n’amafi yo mu nyanja azakurondorere.

9 Muri izo nyamaswa zose, nta n’imwe itazi ko Nyir’ububasha ari we wahanze byose.

10 Ni we uhagaritse ikinyabuzima cyose, akabumbatira ubugingo bw’abantu!

11 Ese amagambo si yo anogera ugutwi, naho ibiryo bikaryohera akanwa?

12 Ubwenge bubarizwa mu basheshe akanguhe, kandi abasaza ni bo bamenya gushyira mu gaciro.

13 Ariko we, ni Nyir’ubuhanga n’ububasha, ni we mujyanama w’ukuri, agashyira mu gaciro koko!

14 Icyo ashenye, nta we ugisana, uwo akingiranye, nta we umukingurira,

15 iyo agomeye amazi, amapfa aratera, yayagomorora, agakundura ubutaka.

16 Ni we Nyir’imbaraga n’ubwitonzi, ahashya inkozi z’ibibi n’abazibyoheje.

17 Arindagiza abajyanama, abacamanza akabateza ibisazi;

18 abohora ingoyi z’abami, akaba ari bo ata muri yombi.

19 Abaherezabitambo abahindura abatindi, ibikomerezwa akabihanantura ku ngoma.

20 Ab’intyoza abagira ibiragi, abasaza akabambura ubushishozi;

21 asuzuguza ibikomangoma, abakomeye akabagira ibigwari.

22 Umwijima awuzikura mu kuzimu, icuraburindi rigatangaza umwezi.

23 Ni we werereza amahanga, kandi akayoreka. Ni we uha abantu kororoka, kandi akabatsemba.

24 Abatware b’igihugu abahindura ibihungetwe, bakabungagira mu bigunda,

25 bakarindagira mu mwijima, nta rumuri, bakagenda bagwira inzira nk’abasinzi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan