Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ubwo nazinutswe ubuzima bwanjye, nimundeke, nta kimbuza kwiganyira, ngo mvuge ishavu rishengura umutima.

2 Nzabwira Nyir’ububasha nti ’Wincira urubanza, ahubwo mbwira icyaha unshinja.

3 Ese ushimishwa no kunkandamiza, cyangwa kwandavuza ikiremwa cyawe, ukanezezwa n’imigambi y’abagome?

4 Waba se ufite amaso nk’ayacu, byatuma ureba nk’uko abantu bareba?

5 Ese ubuzima bwawe bwaba ari nk’ubw’abagenewe gupfa, cyangwa se imyaka yawe yaba ihita nk’iminsi yabo,

6 ku buryo wakurikirana ibyaha byanjye, ukabaririza hose amakosa yanjye?

7 Nyamara uzi neza ko nta gicumuro kindangwaho, kandi nta n’ushobora kunkura mu maboko yawe!

8 Ibiganza byawe ni byo byandemye, none se washimishwa no kunkuraho!

9 Wibuke ko wandemye unkura mu gitaka, kandi ko uzakinsubizamo.

10 Wambuganije mu nda ya mama nk’uko babuganiza amata, umbumbabumbiramo nk’uko babumba isoro ry’amavuta.

11 Wanyambitse umubiri n’inyama, kandi unsobekamo amagufa n’imitsi.

12 Wampaye ubuzima urantonesha, kandi kubera ineza yawe, urinda ubugingo bwanjye.

13 Nyamara, icyo wari wahishe mu mutima wawe, ubu urakingaragarije; menye neza ko ari cyo wari ugambiriye!

14 Iyo ncumuye uba undeba, kandi nta kosa ryanjye rigusoba.

15 Naba rero nacumuye, ubwo akanjye kakaba kageze! Cyangwa se naba ndi umwere, na bwo sinubure umutwe; none nuzuyemo ikimwaro n’agahinda.

16 Iyo ngize ngo ndashingashinga, urampiga nk’intare, maze si ukunyigambaho, ukivayo.

17 Uhora ushaka uko wantera, uburakari umfitiye bukiyongera, maze ingabo zawe z’inkwakuzi ukazinterereza.

18 Ni kuki watumye mvuka? Ubu simba narapfuye, nta wigeze ambona?

19 Mba narabaye nk’utigeze abaho, nkava mu nda bahita bahamba.

20 Ese iminsi y’ukubaho kwanjye ntibaze! Ba unyihoreye gato, maze nyuzemo mpumeke,

21 mbere yo kugenda ubutazagaruka, mboneje mu gihugu cy’umwijima w’igicuku,

22 igihugu cy’umwanda n’akajagari, aho n’amanywa ubwayo ari umwijima musa.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan