Yesaya 9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. 2 Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe, boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago, 3 kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’Abamadiyani. 4 Inkweto zose z’intambara zarimburaga ubutaka, n’igishura cyose cyazirinzwe mu maraso, byarakongotse boshye inkwi baroshye mu muriro. 5 Kuko umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu. Ubutegetsi bumuri ku bitugu, ahawe izina: «Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro.» 6 Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo, ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe, azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera, ubu n’iteka ryose. Uhoraho Umugaba w’ingabo azabisohoza, kubera umwete we wuje urukundo. Uhoraho arakarira Samariya na Efurayimu 7 Uhoraho yabwiye ijambo Yakobo, maze Israheli irita mu gutwi. 8 Imbaga yose uko yakabaye izarimenya, ndetse na Efurayimu kimwe n’abatuye Samariya; bo bishongora mu bwibone bwabo n’ukwikuza kwabo, bavuga bati 9 «Ubwo inkuta z’amatafari zasenyutse, tuzubakisha amabuye abaje; naho inkingi z’imivumu zatsembwe, tuzisimbuze amasederi.» 10 Uhoraho ayiteje abanzi, ayigabije abayirwanya. 11 Dore Aramu iturutse iburasirazuba, Abafilisiti mu burengero bwayo, ngo bamiragure bunguri Israheli! Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye. 12 Ariko Israheli ntirakagarukira uwayihannye, ngo ishakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo. 13 Ni cyo cyatumye, mu munsi umwe gusa, Uhoraho yatemaguye muri Israheli, umutwe n’umurizo, imikindo n’imfunzo. 14 Umukuru w’umuryango n’umunyacyubahiro, ni bo mutwe, umuhanuzi wigisha ibinyoma, akaba umurizo. 15 Abayobozi b’icyo gihugu barakiyobeje, abo bayoboraga barazikama. 16 Ni yo mpamvu, Uhoraho atazishimira abasore babo, ntagirire impuhwe imfubyi n’abapfakazi babo, kuko bose ari abahemu n’abagiranabi, ibyo bavuga byose bikaba ibiterashozi. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye. 17 Koko ubugome bugurumana nk’umuriro utwika amahwa n’imifatangwe, ugakongeza ibihuru by’ishyamba, maze umwotsi ugatumbagira ikirere. 18 Uburakari bw’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, buteye igihugu kujegajega, abagituye bameze nk’inkwi zijugunywe mu muriro, nta we ubabarira umuvandimwe we. 19 Hirya baratemagurana, ntibashire inzara, hino bararyana, ariko ntibijute, buri muntu arashiha inyama yo ku kaboko ke. 20 Abo mu muryango wa Manase barashiha abo kwa Efurayimu, n’abo mu muryango wa Efurayimu bakarya abo kwa Manase, hanyuma iyo miryango yombi ikavira inda imwe kuri Yuda. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda