Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umuhungu wa Izayi yitwa izina

1 Uhoraho arambwira ati «Fata igisate kinini cy’ibuye, wandikeho aya magambo, ukoresheje itindo isanzwe: Kuri Maheri‐Shalali‐Hashi‐Bazi, (Minyago‐iri hafi‐Isahura‐iregereje).

2 Nuko ibyo birangiye, mfata Uriya umuherezabitambo, na Zekariyahu mwene Yeberekiyahu, abagabo b’abahamya kandi bemewe.

3 Hanyuma nsanga umuhanuzikazi (ari we mugore wanjye), asama inda maze abyara umuhungu. Uhoraho arambwira ati «Uwo mwana, mwite Maheri‐Shalali‐Hashi‐Bazi,

4 kuko mbere y’uko amenya kuvuga ngo ’data’ cyangwa ’mama’, bazaba bashyikirije umwami wa Ashuru ubukungu bw’i Damasi, n’iminyago y’i Samariya.


Igitero cy’Abanyashuru

5 Uhoraho arongera ambwira muri aya magambo :

6 Kubera ko uyu muryango wanze amazi ya Silowe atembana ituze, ugakangarana imbere ya Rasoni na mwene Remaliyahu,

7 kubera iyo mpamvu, Uhoraho azawuteza amazi menshi, afite imivumba y’uruzi rwa Efurati (yavugaga umwami wa Ashuru n’ikuzo rye ryose), azasohoke mu kiryamo cyayo, arenge inkombe zayo zose.

8 Azagera kuri Yuda amusendereho, amugere mu ijosi, yagure inkombe zayo yuzure igihugu cyawe, wowe Emanuweli!


Imana turi kumwe

9 Miryango, nimwumve kandi muhinde umushyitsi! Nimutege amatwi, namwe mahanga yose ya kure! Nimukindikize intwaro zanyu, nyamara muzaneshwa!

10 Nimujye imigambi, ariko izapfa ubusa. Muvuge ayo mushatse yose, ariko nta cyo bizabamarira, kuko «Imana turi kumwe».


Ni Uhoraho wenyine mugomba gutinya

11 Uhoraho yamfashe akaboko, antegeka kudakurikira inzira y’uwo muryango, muri aya magambo:

12 Ntimukite ubugambanyi, ibyo uwo muryango wita ubugambanyi byose. Ntimugaterwe ubwoba n’ibyo batinya, kandi ntibikabakange.

13 Ahubwo mumenye ko Uhoraho Umugaba w’ingabo, ari we muzita Intungane, ni we mugomba gutinya, ni we ushobora kubakanga.

14 Inzu zombi za Israheli, azazibera Ingoro, ibuye basitaraho n’urutare batembaho, abere urushundura n’umutego ab’i Yeruzalemu.

15 Benshi bazasitara kuri urwo rutare bikubite hasi, bashenjagurike, bagwe mu mutego ubutazawuvamo.


Ugutegereza n’ukwizera by’umuhanuzi

16 (Uhoraho arambwira ati) «Inyigisho zanjye, uzizigame neza, uzikomeze mu mitima y’abigishwa banjye.»

17 Ahasigaye ntegereza Uhoraho wimaga amaso inzu ya Yakobo, mba ari we niringira.

18 Jyewe n’abana Uhoraho yampaye, turi ibimenyetso n’impanuro muri Israheli, biturutse kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo, utuye ku musozi wa Siyoni.

19 Nibababwira bati «Nimubaze abagirwa n’abapfumu, bavugiriza, bakavugira no mu matamatama», bakababaza ngo «Ese ntibikwiye ko umuryango ubaza imana zawo n’abapfuye bawo, ubigirira abazima?»

20 Nibababaza batyo, muzabasubize muti «Amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho, ni byo mugomba gukurikiza.» Baragowe abatazakurikiza iryo jambo, kuko batazongera kubona umuseke weya!


Ububabare n’umwijima ku isi

21 Ahubwo bazambuka igihugu, ari imbabare n’abashonji, maze kubera iyo nzara, barakare, bavume umwami wabo n’Imana yabo. Bazarangamira hejuru,

22 hanyuma buname barebe hasi, babone ububabare n’umwijima, n’ubwire buteye inkeke. Ni iryo joro bazaba bajugunywemo.


Umwami w’amahoro

23 Nta mwijima ukirangwa mu gihugu cyarimo umubabaro. Kuko mu gihe cyahise, Uhoraho yasuzuguje igihugu cya Zabuloni n’icya Nefutali, ariko hanyuma aha ikuzo inzira igana ku nyanja, hakurya ya Yorudani n’intara y’abanyamahanga.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan