Yesaya 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbutumwa Uhoraho yoherereje Akhazi 1 Ku ngoma ya Akhazi mwene Yotamu, mwene Oziya umwami wa Yuda, Rasoni umwami wa Aramu, na Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, barazamutse batera Yeruzalemu, ariko ntibashobora kuyigarurira. 2 Babimenyesha abo mu muryango wa Dawudi, bati «Aramu yashinze ibirindiro muri Efurayimu.» Nuko umwami na rubanda bakuka umutima, boshye ibiti by’ishyamba bihungabanywa n’umuyaga. 3 Uhoraho abwira Izayi ati «Sohoka, ujyane n’umuhungu wawe Sheyari‐Yashubi, musanganire Akhazi ku mpera y’umugende ujyana amazi mu kigega cya ruguru, ku muhanda ugana ku murima w’umumeshi; 4 maze umubwire uti ’Humura ! Witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busabusa bw’amafumba abiri acumbeka, cyangwa se kubera uburakari bukaze bwa Rasoni, umwami wa Aramu, na mwene Remaliyahu. 5 Aramu yagiye inama na Efurayimu na mwene Remaliyahu, ngo bazakurimbure, bavuga bati 6 ’Tuzamuke dutere igihugu cya Yuda, tubakure umutima, tukinjiremo maze tukigarurire, twimike mwene Tebeyeli ahabere umwami.’ 7 Nyamara Nyagasani Imana avuze atya: Ibyo ntibiteze guhama, ntibizigera bibaho! 8 Damasi ni umutwe wa Aramu, naho Rasoni akaba umutware wa Damasi, — hasigaye imyaka itarenga mirongo itandatu n’itanu, Efurayimu ikaneshwa, ntibe icyitwa igihugu.— 9 Samariya ni umutwe wa Efurayimu, naho mwene Remaliyahu akaba umutware wa Samariya. Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.» Umuhungu agiye kuvuka akazitwa Emanuweli 10 Uhoraho arongera abwira Akhazi, ati 11 «Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» 12 Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» 13 Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye? 14 Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli. 15 Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki, kugira ngo azabashe kwanga ikibi, ahitemo icyiza. 16 Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya, bizaba bitakivugwa. 17 Naho wowe, umuryango wawe n’inzu ya so, Uhoraho azabateza iminsi mibi, itarigeze ibaho, kuva igihe Efurayimu yitandukanyije na Yuda. (Yavugaga umwami wa Ashuru.) 18 Uwo munsi, Uhoraho azahamagara isazi zo ku mpera y’imigezi ya Misiri, n’inzuki zo mu gihugu cya Ashuru, 19 maze zose zize, zihumbike mu mikokwe yo ku misozi, no mu masenga yo mu bitare, mu bihuru byose no mu mirima hose. 20 Uwo munsi, Uhoraho azakogosha umusatsi wo ku mutwe, n’ubwoya bwo ku birenge ndetse n’ubwanwa abumareho, akoresheje urwembe atiye hakurya y’uruzi rwa Efurati. (Yavugaga umwami wa Ashuru) 21 Uwo munsi kandi, buri muntu azaba atunze itungo rimwe mu matungo maremare, n’abiri mu matungo magufi, 22 maze kubera amata azaba ari menshi mu gihugu, bazanywe ikivuguto. Ni koko, abazaba basigaye mu gihugu, bazatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki. 23 Uwo munsi nanone, ahantu hari ingemwe igihumbi z’imizabibu, zikwiranye n’ibiceri igihumbi bya feza, hazahinduka ibihuru by’amahwa n’imifatangwe. 24 Hazagerwa gusa n’uwitwaje umuheto n’imyambi, kuko igihugu cyose kizahinduka amahwa n’imifatangwe. 25 Imisozi yahingishwaga amasuka ntibazayigarukamo, kubera gutinya amahwa n’imifatangwe, izahinduke urwuri rw’inka n’intama. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda