Yesaya 64 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Waza nk’umuriro utwika, amazi akatura, ukamenyesha izina ryawe mu bagutambamira; amahanga yose yahinda umushyitsi imbere yawe, 2 kubera ibintu biteye ubwoba waba ukoze tutabyiteguye. 3 Nta na rimwe bigeze babyumva, nta na rimwe bigeze babibwirwa, nta n’ijisho ryigeze ribona indi mana ikora ityo, ngo irengere uwayizeye, uretse wowe. 4 Usanganira abishimira gukurikira ubutabera, bakwibuka, bagakurikira inzira zawe: None waraturakariye, kuko twagucumuyeho, ariko kandi tuzakizwa n’uko tugarutse mu nzira zawe. 5 Twese twari nk’abahumanye, n’ibikorwa byacu by’ubutabera bimeze nk’umwenda urimo imyanda; twese twararabiranaga nk’amababi yahungutse, ibicumuro byacu bikatugurukana nk’umuyaga. 6 Nta n’umwe wari ukiyambaza izina ryawe, ngo yisubireho maze akwizirikeho, kuko wari wadukuyeho amaso, ukatugabiza ibicumuro byacu. 7 Nyamara kandi Uhoraho, ni wowe Mubyeyi, turi ibumba ribumbwa na we, twese turi igikorwa cy’ibiganza byawe. 8 Uhoraho, wirakara birenze urugero, ntukomeze kwibuka ibibi twakoze, ahubwo utwitegereze, twese turi umuryango wawe. 9 Imigi yawe mitagatifu yabaye amatongo, Siyoni na yo ihinduka ubutayu, Yeruzalemu iribagirana. 10 Ingoro yacu ntagatifu kandi itagira uko isa, aho abasekuruza bacu baririmbiraga ibisingizo byawe, yahindutse umuyonga, n’ibyo twakundaga byose byarangiritse. 11 Uhoraho, ushobora se kwihanganira ibyo byose? Wakomeza se kwicecekera, ukadukoza isoni bene ako kageni? |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda