Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 62 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yeruzalemu yongera kubona Uhoraho umugabo wayo

1 Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu, kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri.

2 Bityo, amahanga azabone ubutungane bwawe, abami bose babone ikuzo ryawe. Nuko bazakwite izina rishya, rizatangazwa n’Uhoraho.

3 Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho, nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe.

4 Ntibazongera kukwita «Nyirantabwa», n’igihugu cyawe ngo cyitwe «Itongo», ahubwo uzitwa «Inkundwakazi», n’igihugu cyawe cyitwe «Umugeni», kuko Uhoraho azaba agukunze, igihugu cyawe akibengutse.

5 Uko umusore ashaka umugeni w’isugi, ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira.

6 Ku nkike zawe, Yeruzalemu, nahashyize abarinzi; amanywa n’ijoro ntibazigera baceceka na rimwe. «Mwebwe, abibutsa Uhoraho ibya Yeruzalemu, ntimukaruhuke!

7 Ntimukamuhwemere kugeza ubwo azaba yasubiranyije Yeruzalemu, akayigira ’Ikuzo ry’isi’.»

8 Uhoraho yarahije indyo ye, ukuboko kwe k’ububasha, ati «Sinzongera gutanga ingano zawe nzigaburira abanzi bawe, abanyamahanga ntibazongera kukunywera divayi waruhiye.

9 Ariko rero, abasaruzi b’ingano bazaziryaho, maze basingize Uhoraho; ababengera divayi na bo bazayinywaho, bari mu bikari by’Ingoro yanjye.»

10 Nimusohoke! Nimusohoke munyure mu marembo, nimwagure inzira y’umuryango wanjye. Nimuringanize, mutegamishe umuhanda, muvanemo amabuye, muzamure ibendera imbere y’amahanga.

11 Dore ibyo Uhoraho atangaza kugera ku mpera z’isi: Nimubwire umukobwa wa Siyoni, muti «Dore Umukiza wawe araje, azanye iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere.

12 Bazabita ’Umuryango mutagatifu’, ’Abacunguwe n’Uhoraho’. Naho wowe bazakwite ’Agahebuzo’, ’Umugi utaratereranywe’.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan