Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 61 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uwasizwe n’Uhoraho n’Inkuru nziza y’Umukiro

1 Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe,

2 kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho, umunsi w’ukwihorera kw’Imana yacu, guhumuriza abari mu cyunamo bose,

3 kwambika ikamba abashavuye b’i Siyoni. Bazambikwa ikamba mu kigwi cy’ivu, umwambaro w’umurimbo mu cyimbo cy’ibigunira, basigwe amavuta y’ibyishimo mu mwanya w’umubabaro. Bityo bazabite «Imishishi y’ubutabera, ibihingwa by’Uhoraho, bigenewe kumenyekanyisha ikuzo rye.»

4 Bazubaka bundi bushya amatongo ya kera, begure ibyangiritse ku byanyazwe abakurambere, basane imigi yasenyutse, n’amatongo yariho kuva mbere hose.

5 Abantu baturutse impande zose bazaragira amatungo yanyu, abanyamahanga bababere abahinzi n’abakozi bo mu mizabibu.

6 Naho mwebwe, muzitwa «abaherezabitambo b’Uhoraho», bazabite «abagaragu b’Imana yacu». Muzatungwa n’umusaruro w’amahanga, mushimishwe no kwigarurira ikuzo ryabo.

7 Mwebwe, mwakozwe n’isoni inkubwe ebyiri, mu kigwi cy’ikimwaro, ibyishimo bizababera umugabane; muzabona umunani wikubye kabiri mu gihugu cyanyu, kandi musubirane ibyishimo mwahoranye.

8 Kuko jye, Uhoraho, nkunda ubutabera, nkanga ubujura buvanze n’ububisha. Nzabaha igihembo cyanyu nta buryarya, nzagirane namwe Isezerano rizahoraho iteka.

9 Ababakomokaho bazamenyekana mu mahanga, urubyaro rwanyu rwamamare mu miryango; abazarubona bose bazamenyereho ko ari urubyaro Uhoraho yahaye umugisha.


Yeruzalemu ishimira Uhoraho

10 Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye, kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane. Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye, cyangwa umugeni witatse imirimbo ye.

11 Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo, n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo, ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo, imbere y’amahanga yose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan