Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 59 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyaha bibatandukanya n’Uhoraho

1 Muribeshya! Akaboko k’Uhoraho si kagufi cyane ku buryo atabasha gukiza, n’ugutwi kwe ntikwazibye, ku buryo kutumva.

2 Ahubwo ni ibyaha byanyu byabatandukanyije n’Imana, ni ibicumuro byanyu byatumye abahisha uruhanga rwe, abihisha kure cyane, bituma atabumva.

3 Kuko ibiganza byanyu byandujwe n’amaraso, intoki zanyu zikuzura ubugome; iminwa yanyu igahwihwisa ibinyoma, ururimi rwanyu rukavuga ibitagira shinge.

4 Nta n’umwe uregana ibiri byo, cyangwa ngo ahamye ukuri; bishingikiriza ubusa, bakavuga amahomvu, basama ubugiranabi, bakabyara amakuba.

5 Baraturaga amagi y’inshira, bakabohekanya indodo z’igitagangurirwa; uriye ku magi yabo arapfa, igi rimenetse, rigahubukamo impiri.

6 Ubudodo bwabo ntibuvamo umwambaro, ntibashobora kwambara ibyo baboshye, kuko bihanda umubiri, ibikorwa byabo bikabyara amatiku.

7 Ibirenge byabo byiruka bigana ku kibi, bigasiganwa bijya kumena amaraso y’indacumura; ibitekerezo byabo ni ibitekerezo by’ubugome, aho banyuze hose, bahabiba amatiku n’iterabwoba.

8 Nta bwo bazi inzira y’amahoro, aho banyura hose, ntibakurikira ubutabera; bihangira utuyira tutaboneye, uhanyuze wese ntagire amahoro.


Umuryango w’Uhoraho wicuza ibyaha byawo

9 Koko agakiza k’Imana karacyaturi kure, n’ubutungane ntibutugeraho. Twari twizeye urumuri, none dore ni umwijima, twizera umwezi, none turagenda mu icuraburindi.

10 Turashakisha ku rukuta nk’impumyi, boshye abantu batagira amaso. Turasitara ku manywa nko mu kabwibwi, turi bazima, ariko tukamera nk’intumbi.

11 Twese turahuma nk’ibirura, tukaguguza nk’inuma. Twari dutegereje agakiza none karabuze, dutegereje umukiro, none uri kure yacu.

12 Koko ibicumuro byacu ni byinshi imbere yawe, ibyaha byacu biradushinja. Ni koko, ubugome bwacu turabuhorana, ubugiranabi bwacu turabuzi neza:

13 kwivumbagatanya, kuryarya Uhoraho, kwihakana Imana yacu, guhimba inama z’ubujura n’ubwambuzi, gutekereza no kuvuga ibinyoma, tubikuye ku mutima.

14 Bityo, agakiza tukagasubiza inyuma, ubuntu bukihagararira kure, kuko ukuri kwaguye ku karubanda, ubutabera ntibuhabone umwanya,

15 ukuri kwarazimye, uwirinze kugira nabi akabizira. Uhoraho yarabibonye, asanga ari bibi, ababazwa n’uko nta butungane bukibaho.


Uhoraho agiye gukiza Siyoni

16 Yabonye nta muntu n’umwe bishishikaje, atangazwa n’uko nta n’umwe ubihagurukira, nuko yiyemeza kubyikorera ubwe, abitewe n’ubudahemuka bwe.

17 Yakindikije ubutabera nk’umukandara w’icyuma, ashyira mu mutwe ingofero y’umukiro: ikanzu yambaye iba umwambaro wo guhora, yisesuraho ishyari nk’umwitero we.

18 Uko bamukoreye ni ko azabitura, abamurwanya abarakarire, n’abanzi be abacyahe.

19 Nuko kuva mu burengerazuba bazatinye izina ry’Uhoraho, no kuva mu burasirazuba batinye ikuzo rye, kuko azaza nk’uruzi ruhurura, rwihutishwa n’umwuka w’Uhoraho.

20 Azaza ari Umucunguzi wa Siyoni, n’uw’abo muri Yakobo bahindutse bakanga ibyaha byabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

21 Naho jye, uwo ari Uhoraho ubivuze, dore isezerano nzagirana na bo: umwuka wanjye ugutwikiriye, n’amagambo nashyize mu munwa wawe ntateze kuzava ku munwa wawe, habe no ku munwa w’abana bawe, cyangwa se ku uw’urubyaro rw’abana bawe, uhereye ubu n’iteka ryose. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan