Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 58 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igisibo gishimisha Uhoraho

1 Shyira ejuru, uhamagare ubutizigama, urangurure ijwi nk’iry’akarumbeti, umenyeshe umuryango wanjye ibicumuro byawo, n’inzu ya Yakobo, amakosa yayo.

2 Ni jye bashakashaka uko bukeye, bifuza kumenya inzira zanjye. Bameze nk’abantu bakurikiza ubutabera, ntibirengagize ubutungane bw’Imana yabo. Baransaba kubacira imanza zitabera, bishimira kubana n’Imana.

3 Baravuga bati «Bitumariye iki gusiba, niba utabibona, cyangwa se kwicisha bugufi, niba utabimenya?» Ariko ku munsi wo gusiba, ntibibabuza kwigira mu byanyu, no kugirira nabi abakozi banyu.

4 Koko rero, ugusiba kwanyu kubyutsa impaka n’amahane, kandi mukirirwa mutimburana by’ubugome. Ntimusiba uko bikwiye, byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru!

5 Icyo se cyaba ari cyo gisibo nshima, ku munsi umuntu yicishije bugufi? Byaba se ari ukugonda ijosi nk’urufunzo, cyangwa se kurambarara ku bigunira no mu ivu? Ibyo se ni byo wita igisibo, umunsi ushimisha Uhoraho?

6 Igisibo kinshimisha ni iki ngiki: kudohora ingoyi z’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose.

7 Ikindi kandi ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe!

8 Bityo urumuri rwawe ruzarase nk’umuseke weya, n’igikomere cyawe kizasubirane bwangu. Ubutabera buzakugenda imbere, n’ikuzo ry’Uhoraho rigumane nawe.

9 Bityo, uzatakambe maze Uhoraho agusubize, nuhamagara, avuge ati «Ndi hano.» Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi,

10 ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite, kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu.

11 Uhoraho azakuyobora ubudahwema, azaguhaze mu gihe cy’amapfa, amagufa yawe ayakomeze. Uzamera nk’ubusitani buvomererwa, cyangwa se nk’isoko idudubiza kandi ikagira amazi adakama.

12 Uzubaka bundi bushya amatongo ya kera, usubukure imishinga yari iriho mbere, bazakwite «Umuzibabyuho, usibura amayira ngo abe nyabagendwa.»


Uburyo bwo guhimbaza isabato

13 Niwirinda kwica isabato, no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu, ukita isabato «Umunsi w’umunezero», umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro», ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora, wirinda guharanira inyungu zawe, cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca,

14 ni ho uzagira umunezero muri Uhoraho, maze nzakujyane mu igare, hejuru y’imisozi y’isi, ngutungishe umunani wa Yakobo, umukurambere wawe. Ni byo rwose, uwo ni Uhoraho ubivuze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan