Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 57 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Intungane irapfa, ntihagire n’umwe bibabaza; abagiraneza barashimutwa, ntihagire ubarengera. Ni koko, intungane ziricwa zizira akarengane.

2 Ariko rero, amahoro azaza, maze abakurikira inzira itunganye bazashobore kuruhukira mu ituze.


Uhoraho araburira abayobotse ibigirwamana

3 Naho mwebwe, nimwigire hino, bana b’umupfumukazi, bibyarirane by’uburaya n’ubwomanzi.

4 Uwo muriho museka ni nde? Uwo mwasamiye mukaba mumunegura, ni nde? Aho ntimuri abana b’ibyigomeke, n’inyoko y’abatekamutwe?

5 Mwebwe mwishimishiriza mu nsi y’imishishi, no mu nsi ya buri giti cyose gitoshye, mugatambira abana mu mikokwe, no mu masenga yo mu bitare.

6 Amabuye asennye yo mu mikokwe wiziritseho, ni yo mugabane wawe, ni yo uzegukana; kuko ari yo utura ibitambo, ukayazanira amaturo. Urabona se ibyo byatuma mererwa neza?

7 Mu mpinga y’umusozi muremure cyane, ni ho wibera n’abagore b’indaya, ni na ho uzamuka ujya gutura ibitambo.

8 Inyuma y’urugi n’inkomanizo, wahashyize impigi zawe. Ni koko, wagiye kure yanjye, wiyambika ubusa, udendura uburiri bwawe, uraryama, wihitiramo abo bantu, mwagiranye agakungu.

9 Wirukankanye amavuta uyashyira Meleki, umumarira imibavu yawe, wohereza intumwa zawe kugera kure, wisuzuguza utyo ukorera Sekuzimu.

10 Muri urwo rugendo rwose, warinanije, habe no kwibwira uti «Ibi nta cyo bimaze.» Ahubwo byaguteye kugira ishyaka, kuva ubwo ntiwongeye gucika intege.

11 Mbese ni nde waguteye ubwoba, maze bigatuma umpemukaho? Wowe ntukirushya unyibuka, ntunanzirikana mu mutima wawe. Kuva kera nariyumanganyije sinakwakura, nuko bikuviramo kuntinyuka.

12 Ariko jyewe nzagaya «ubuyoboke» bwawe n’ibikorwa byawe bitagira icyo bikumarira.

13 Nutakamba, ibyo bigirwamana byawe bizagutabare! Nyamara, umuyaga uzabitwara byose, serwakira ibyamukane. Ariko uzampungiraho wese azahabwa igihugu ho umunani, umusozi wanjye mutagatifu uzabe umugabane we.


Uhoraho akiza umuryango we

14 Bazavuga bati «Nimutunganye umuhanda, mwagure inzira, mukureho icyitwa inkomyi cyose, mu nzira y’umuryango wanjye.

15 Kuko avuze atya, Usumba byose, agahoraho iteka, n’izina rye rikaba ritagatifu: Jyewe ndi Nyir’ubutagatifu ngasumba byose, nkaba no hafi y’uwicuza n’uwiyoroshya, kugira ngo nsubize ubuzima abasuzuguwe, mpembure imitima yashengutse.

16 Nta bwo nshaka guhora njya impaka, cyangwa se guhora ndakaye, kuko ibiremwa naremye, byarimbukira imbere yanjye.

17 Narakariye Israheli kubera ubusambo n’ubujura bwayo, nyihanisha kuyitarura gato, kuko nari ndakaye: nuko irivumbura, iragenda inyura inzira yishakiye,

18 kandi izo nzira zayo narazibonye! Nyamara ariko, nzayikiza, nyiyobore, nyihumurize kimwe n’abayo bababaye,

19 nshyire ibinezaneza mu minwa yabo. Amahoro azaba yose ku uwahabye, kimwe no ku uri bugufi; ni byo rwose, nzayikiza! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

20 Ariko rero, abagome ni nk’inyanja yisimbiza ntishobore gutuza, amazi yayo akazamura ibyondo n’isayo.

21 Abagome ntibazagira amahoro! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan