Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 55 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Nimuze mwebwe mwese, abafite inyota

1 Yemwe, abafite inyota, nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu; nimuze kandi munywe amata na divayi nta feza, nta n’ubwishyu!

2 Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza? Nimutege amatwi rero munyumve, kandi murye ikiri cyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye.

3 Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi.

4 Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose, aba umutware n’umutegetsi w’amahanga.

5 Nawe ihanga utazi, uzarihamagara, n’ihanga ritigeze rikumenya, rizakwirukira, ku mpamvu y’Uhoraho, ari we Mana yawe, no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli, waguhaye ikuzo rye.

6 Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi.

7 Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi.

8 Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.

9 Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi, ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu.

10 Nanone kandi, nk’uko umvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga,

11 ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye: ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye, ngo risohoze icyo naritumye.


Umwanzuro

12 Ni koko, muzasohoka mu byishimo, mugaruke iwanyu amahoro. Aho muzanyura hose, imisozi n’udusozi bizasabagizwa n’ibyishimo, n’ibiti byose byo mu gasozi bikome mu mashyi.

13 Ahari amahwa, hazamera umuzonobari, n’ahari igisura hazamere ibyatsi bihumura neza. Ibyo byose bizahesha Uhoraho ikuzo, bibe ikimenyetso gihoraho, kitazasibangana bibaho.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan