Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 53 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ni nde wakwemera ibyo twebwe twumvise? Ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani?

2 Yakuriye imbere y’Uhoraho nk’umumero ushibutse, ameze nk’umuzi wanamye mu gitaka cyumiranye: nta buranga, nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe nta n’igihagararo cyamutera igikundiro.

3 Yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu, umunyamibabaro n’umumenyerane w’ibyago; mbese nk’uwo bagera imbere, bakipfuka mu maso, kuko yari asuzuguritse, twese nta we umwitaho.

4 Nyamara kandi, ni imibabaro yacu yari yikoreye, ni ibyago byacu byari bimuremereye; ariko twe, tukamubonamo uwahawe igihano, nk’uwibasiwe n’Imana ikamucisha bugufi.

5 Nyamara we yahinguranyijwe kubera ibyaha byacu, ajanjagurirwa ibicumuro byacu: igihano cye cyadukomoreye amahoro, ibikomere bye tubikesha umukiro.

6 Twese twarabuyeraga nk’intama zazimiye, tugenda intatane, buri wese atomereye inzira ye, maze Uhoraho amugerekaho ububi bwacu bwose.

7 Yarashinyaguriwe, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura umunwa, boshye umwana w’intama bajyanye mu ibagiro, cyangwa intama yicecekera imbere y’abayogosha ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa.

8 Yafashwe ku gahato, bamucira urw’akarengane, kandi nta n’umwe wigeze amwitaho. Ni koko, yakuwe mu isi y’abazima, ahanirwa ubugome bw’umuryango we.

9 Yahambwe hamwe n’abagiranabi, imva ye ishyirwa hamwe n’iy’abakungu, n’ubwo we nta bugome yigeze agira, akaba nta n’ikinyoma cyigeze mu munwa we.

10 Uhoraho yashatse kumujanjaguza imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze atyo umugambi w’Uhoraho.

11 Nyuma y’iyo mibabaro yose, azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo.

12 Ni cyo gituma nzamugenera umugabane mu bihangange, akazagabana umunyago n’abanyamaboko; kuko ubwe yigabije urupfu, akabarirwa mu banyabyaha. Ubwe yikoreye ibicumuro by’imbaga, nuko atakambira abagiranabi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan