Yesaya 52 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho azagarukira Siyoni 1 Kanguka, kanguka, Siyoni, usubirane ishema ryawe! Yeruzalemu, murwa mutagatifu, ambara imyambaro yawe y’ikuzo, kuko guhera ubu, utagenywe n’uwahumanye batazongera kukwinjiramo ukundi. 2 Hehe n’umukungugu, ihungure maze uhaguruke, Yeruzalemu, wowe wari imbohe! Ngaho ikuremo izo ngoyi zikuri mu ijosi, wa mfungwa we, mwari wa Siyoni! 3 Uhoraho avuze atya: Mwagurishijwe ku buntu, nanone muzacungurwa nta feza ibatanzweho. 4 Koko Nyagasani Uhoraho avuze atya: Ubwa mbere umuryango wanjye waramanutse, usuhukira mu Misiri, hanyuma Ashuru irawigarurira, iwicisha agahato; 5 none se, ubu nungutse iki? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Kubona umuryango wanjye urengana nta mpamvu, abawushikamiye bakaba baganje, kandi izina ryanjye ritukwa buri munsi, ubudatuza! Uwo ni Uhoraho ubivuze. 6 Guhera ubu rero, umuryango wanjye uzamenya izina ryanjye; uwo munsi ukazamenya ko ari jye uvuga nti «Ndaje.» 7 Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti «Imana yawe iraganje!» 8 Umva ukuntu abarinzi bawe, bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni. 9 Matongo ya Yeruzalemu, nimuhanike, murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeruzalemu. 10 Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza, bityo, impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu. 11 Nimugende, nimusohoke muve hano; ntimugire icyo mukoraho cyahumanye, nimusohoke rwagati muri Babiloni; nimwisukure, mwe abatwaye ibintu byeguriwe Uhoraho. 12 Ntimuzasohoke mwihuta, cyangwa ngo mugende mudagadwa; kuko Uhoraho ari we uzabagenda imbere, akabajya n’inyuma, we Mana ya Israheli. Indirimbo ya kane y’Umugaragu w’Uhoraho 13 Dore umugaragu wanjye azasagamba, azakuzwa, yererezwe asumbe byose. 14 Nk’uko imbaga y’abantu yamubonye igakangarana, kuko yari yangiritse bitavugwa, imisusire ye nta ho igihuriye n’iy’umuntu, n’uburanga bwe ntibuse n’ubwa bene muntu, 15 ni na ko bizatangaza amahanga menshi, abami nibamugera imbere bumirwe, kuko bazaba babonye icyo batigeze babwirwa, bakitegereza ikintu kitigeze kibaho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda