Yesaya 50 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho nta bwo yatereranye umuryango we burundu 1 Uhoraho avuze atya: Ruri hehe urwandiko rw’ubusende, ruhamya ko nirukanye nyoko? Cyangwa se, ni nde mbereyemo umwenda, nkaba naramubahayeho ubwishyu? Nuko rero, mwagurishijwe ku mpamvu y’ibyaha byanyu, na nyoko asendwa kubera imyivumbagatanyo yanyu. 2 Bishoboka bite! Naraje sinagira n’umwe mbona! Mpamagaye, ntihagira unyitaba? Mbese, ukuboko kwanjye kwaba ari kugufi cyane, ku buryo kutabasha kubakiza? Ni ukuvuga se ko ntabona imbaraga zo kubacungura? Dore ngiye gukamya inyanja n’igitero cyanjye, imigezi na yo nyihindure ubutayu, amafi yicwe n’icyorezo kuko yabuze amazi. 3 Ijuru nzaryambika ibyirabura, maze ndyorose ibigunira. Indirimbo ya gatatu y’Umugaragu w’Uhoraho 4 Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa. 5 Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka. 6 Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso. 7 Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro. 8 None se ko undenganura ari hafi, ni nde watinyuka kumburanya ? Naze tujyane imbere y’umucamanza! Ni nde uzanshinja mu rubanza ? Ngaho niyigaragaze, maze anyegere! 9 Ni byo rwose, Nyagasani Uhoraho arantabara; ni nde rero wanshinja icyaha ? Koko abo bose bazasaza nk’umwambaro, maze bazaribwe n’inzukira. 10 Mbese muri mwe haba hari utinya Uhoraho, agatega amatwi ijwi ry’umugaragu we, none akaba agenda mu mwijima, ntagire urumuri na busa abona ? Uwo nguwo niyiringire izina ry’Uhoraho, yishingikirize Imana ye. 11 Naho mwebwe abacana umuriro, mukitwaza imyambi igurumana, nimujye mu gishyito cy’umuriro wanyu, rwagati mu nkongi y’umuriro mwicaniye. Kuko ibyo muzabigirirwa n’ikiganza cyanjye, mukazapfana umubabaro. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda