Yesaya 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo y’umuzabibu w’Uhoraho 1 Reka ndirimbire incuti yanjye, indirimbo y’uwo nkunda n’iy’umuzabibu we. Inkoramutima yanjye yari ifite umuzabibu, ku musozi urumbuka. 2 Atabira ubutaka, abukuramo amabuye, abuteramo ingemwe z’indobanure. Hagati mu muzabibu yubakamo umunara, acukuramo n’urwengero. Yizeraga ko uzera imbuto nziza, ariko wo wera imbuto mbi. 3 None rero, baturage ba Yeruzalemu, namwe bantu bo muri Yuda, nimunkiranure n’umuzabibu wanjye. 4 Icyo nagombaga gukorera umuzabibu wanjye, nkaba ntaragikoze ni iki ? Ko nari nywizeyeho imbuto nziza, ni kuki weze imbuto mbi? 5 Reka rero mbabwire uko nzagenzereza umuzabibu wanjye: nzawambura uruzitiro, maze wonwe; nsenye urukuta rwawo, bawunyukanyuke. 6 Nzawureka ube ikigunda, ntuzicirwa cyangwa ngo uhingirwe, uzameremo amahwa n’imifatangwe, nzabuze n’ibicu kuwugushaho imvura. 7 Umuzabibu w’Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni inzu ya Israheli, ingemwe z’indobanure yakundaga, zikaba abantu bo muri Yuda. Yari abatezeho ubutungane, none baratemagurana! Yari abategerejeho ubutabera, none abatishoboye baracura imiborogo! Imivumo 8 Baragowe! Abagereka amazu ku yandi, cyangwa se amasambu ku yandi, kugeza ubwo biharira ahantu hose, bagatura bonyine mu gihugu! 9 Numvise Uhoraho, Umugaba w’ingabo arahira atya: Amazu menshi manini kandi meza azaba amatongo yose, atagira abayabamo. 10 Imirima cumi y’umuzabibu izera ibyuzuye ikibindi kimwe, ibibibiro cumi by’imbuto bibyare icyibo kimwe gusa. 11 Baragowe! Ababyuka mu gitondo cya kare, biruka inyuma y’inzoga zikaze, bakageza ko bwira bagisinda divayi. 12 Ubusinzi bwabo buherekezwa n’inanga, iningiri, ingoma n’umwirongi, nyamara ntibite ku byo Uhoraho akora, ngo bitegereze igikorwa cy’ibiganza bye. 13 Ni cyo gitumye umuryango wanjye uzajyanwa bunyago, kubera ko utamenye. Ab’ingenzi muri bo bakazicwa n’inzara, rubanda rukazamarwa n’inyota. 14 Nuko rero, ikuzimu hagiye kwasama bikabije, urwasaya rwaguke, hamire umunyacyubahiro na rubanda, bamanukaneyo n’umunezero wabo. 15 Abantu bazagomba kwiyoroshya, muntu acishwe bugufi, abikuza bubike amaso. 16 Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azakuzwa igihe azacira imanza, maze Imana Nyirubutagatifu izigaragarize mu butabera bwayo. 17 Intama zizahagira urwuri rwazo, utwana tw’ihene tugikeneye kubyibuha, turishe ayo matongo. 18 Baragowe! Abacumura bakoresheje imbehe ziragura, n’abapfumu baboha utuziriko ngo batubeshyeshye! 19 Nuko bakavuga bati «Ngaho natebuke, agire bwangu icyo ashaka gukora tukibone. Umugambi wa Nyirubutagatifu wa Israheli niwigaragaze, niwuzuzwe maze tuwumenye.» 20 Baragowe! Abita icyiza ikibi, ikibi bakacyita icyiza. Umwijima bawugira urumuri, urumuri rukaba umwijima, ibisharira babyita ibiryohera, naho ibiryohera bakabyita ibisharira. 21 Baragowe! Abiyita abahanga, bakibonamo abanyabwenge. 22 Baragowe! Ab’intwari zo mu runywero, kimwe n’inkwakuzi mu kuvanga inzoga, 23 bo bagira umwere umunyacyaha ari uko abaguriye, bakima intungane ibyo yatsindiye. 24 Bazakongoka nk’ibyatsi bitwitswe n’umuriro, cyangwa nk’ibikenyeri byahiye, bashanguke bahereye ku mizi, imbuto zabo zizatumuke nk’umukungugu, kuko birengagije itegeko ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bagahinyura ijambo rya Nyir’ubutagatifu wa Israheli. 25 Ni cyo gitumye uburakari bw’Uhoraho bugurumanira umuryango we, akaba abanguye ikiganza ngo awutsembe. Imisozi yahinze imishyitsi, imirambo y’abapfuye imera nk’imyanda inyanyagiye mu mayira. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye. Ashuru, umunyamaboko udakumirwa 26 Uhoraho arembuje ihanga rya kure, arihamagaye riva mu mpera z’isi, none ngaha riraje ningoga, ryihuta cyane. 27 Nta n’umwe muri bo wananiwe cyangwa ngo asitare, nta wahunikiye cyangwa ngo asinzire. Imikandara yabo nta wakenyurutse, n’imishumi y’inkweto zabo ntiyapfundutse. 28 Imyambi yabo iratyaye, imiheto yabo yose irareze, ibinono by’amafarasi yabo ni nk’amasarabwayi, inziga z’amagare yabo zirihuta nk’izitwawe n’umuyaga. 29 Barivuga, baratontoma nk’intare y’ingore, cyangwa nk’ibyana byayo, barasakuza, bagahumira ku muhigo wabo, bakawutwara ntihagire uwubambura. 30 Uwo munsi, umworomo ukaze nk’umuhengeri wo mu nyanja, uzugariza iyi mbaga, nibareba imisozi babone umwijima n’umubabaro, urumuri rwijime kubera ibicu byinshi bicucitse. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda