Yesaya 49 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo ya kabiri y’Umugaragu w’Uhoraho 1 Birwa, nimunyumve; bihugu bya kure, muntege amatwi! Uhoraho yampamagaye ntaravuka; nkiri mu nda ya mama, izina ryanjye yararivugaga. 2 Umunwa wanjye yawugize nk’inkota ityaye, ankinga mu gacucu k’ikiganza cye, angira nk’umwambi utyaye, ampisha mu mutana we. 3 Yarambwiye ati «Uri umugaragu wanjye, (Israheli,) ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.» 4 Ariko jye naribwiraga nti «Naruhiye ubusa, mvunwa n’ibidafite akamaro.» Nyamara Uhoraho ni we uzandenganura, igihembo nagiteguriwe iruhande rw’Imana yanjye. 5 None ngaha, Uhoraho yabyivugiye, we wandemeye kumubera umugaragu, kuva nkiri mu nda ya mama, kugira ngo mugarurire Yakobo, mukorakoranyirize Israheli; guhera ubu rero, mfite ubutoni kuri Uhoraho, ububasha bwanjye bukaba ari Imana yanjye. 6 Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.» 7 Avuze atya Uhoraho, Umucunguzi; Nyir’ubutagatifu wa Israheli abwira umuntu w’insuzugurwa, uwo abantu bareba nk’agaterashozi, umucakara w’abategekesha igitugu, ati «Abami ndetse n’ibikomangoma bazareba bahaguruke, bapfukamire Uhoraho kuko ari indahemuka, akaba Nyir’ubutagatifu wa Israheli wakwihitiyemo.» 8 Uhoraho avuze atya: Igihe cy’ubutoneshwe naragusubije, ku munsi wo gukizwa naragutabaye, ndaguhanga, nkugenera kuvugurura isezerano nagiranye n’imbaga nyamwinshi, kugira ngo mbyutse igihugu, maze nsubize iminani abari barayinyazwe. 9 Imfungwa nzazibwire nti «Nimusohoke» n’abari mu mwijima nti «Nimujye ahabona.» Iruhande rw’inzira, bazahabona ubwatsi, ku misozi yose y’agasi, bazahagire urwuri. Ukugaruka kw’abajyanywe bunyago 10 Inzara n’inyota ntibizabica, icyocyere cy’umusenyi cyangwa izuba ntibizabageraho; kuko ubakunda bihebuje azabayobora, akaberekeza ku masoko y’amazi afutse. 11 Ku misozi yose nzahahanga inzira, n’imihanda yanjye nyabagendwa iringanizwe. 12 Ngabo baraje, baturutse iyo bigwa, bamwe mu majyaruguru no mu burengerazuba, abandi baturutse mu gihugu cya Asuwani. 13 Ijuru nirivuze impundu, isi nisabagire, imisozi itere indirimbo z’ibyishimo, kuko Uhoraho yahumurije umuryango we, abakozwaga isoni, akabereka urukundo rwe. Yeruzalemu yongera kubakwa, igaturwa 14 Siyoni yaravugaga iti «Uhoraho yarantereranye, Nyagasani yaranyibagiwe.» 15 Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa ? Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye ? Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzigera nkwibagirwa. 16 Dore nakwanditse mu kiganza cyanjye, inkike zawe nzihozaho ijisho ubudahumbya. 17 Abubatsi bawe ngabo baraje, naho abagusenya n’abagusahura barahunze. 18 Raranganya amaso hirya no hino, maze urebe: bose bakoranye, baje bakugana. Ndahije ubuzima bwanjye, bose bazagutaka nk’umurimbo, ubakenyere nk’umweko w’umugeni. Uwo ni Uhoraho ubivuze. 19 Igihugu cyawe cyahindutse amatongo, cyari cyarasahuwe kandi kidatuwe, guhera ubu kizabana gito abaturage bawe, abakubuzaga uruhumekero bazaguhunge. 20 Abana wari waranyazwe, bazakubwira bati «Hano habaye impatanwa! Duhe aho dutura! Nimwiyegeranye tubone aho dukwirwa.» 21 Nuko mu mutima wawe uzibaze uti «Aba se bo, nababyariwe na nde ? Jye ko nari naraciwe ku bana, naragumbashye, narajyanywe bunyago, nkaba n’igicibwa; aba bo bakujijwe na nde ? Ko naherutse nsigara jyenyine, bariya bo babaga he ?» 22 Nyagasani Uhoraho avuze atya : Ngiye kwerekeza ikiganza cyanjye ku mahanga, nzamure ibendera ryanjye, ibihugu biribone : bazane abahungu bawe babatwaye mu maboko, abakobwa bawe babahetse ku ntugu. 23 Abami bazakurera, abagore babo bakonse. Bazakunamira bakoze uruhanga ku butaka, barigate umukungugu wo mu birenge byawe. Bityo uzamenye ko ndi Uhoraho, n’uko abanyiringira batazakorwa n’ikimwaro. 24 Mbese intwari yakwamburwa umunyago wayo? Imfungwa yaboshywe n’igihangange yo se, yagobotorwa? 25 Nyamara, dore uko Uhoraho yavuze : Uwaboshywe n’intwari azagobotorwa, n’umuryango wanyazwe n’igihangange uzagaruzwa. Uguteraho amahane, ni jye uzamurwanya, abahungu bawe, ni jye uzabakiza. 26 Abagutegekesha igitugu, nzabagaburira imibiri yabo, bazasinde amaraso yabo bwite, boshye abasinze divayi nshya, maze ibinyamubiri byose bimenyereho ko Umukiza wawe ari jyewe Uhoraho, Umucunguzi wawe, Indatsimburwa ya Yakobo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda