Yesaya 48 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsraheli imenyeshwa ibikorwa bishya 1 Nzu ya Yakobo, nimutege amatwi ibi ngibi, mwebwe abitwa izina rya Israheli, mukaba mukomoka ku rubyaro rwa Yuda, mwebwe abarahirisha izina ry’Uhoraho, mukanitabaza Imana ya Israheli, ariko mu bitari ukuri no mu bidatunganye. 2 Koko biyita «Ab’Umurwa Mutagatifu!» bakishingikiriza Imana ya Israheli, izina ryayo rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo. 3 Ibyababayeho mbere, nari narabibabwiye, byavuye mu munwa wanjye, ntuma bimenyekana, ako kanya ndabikora, kandi bibaho. 4 Kuko nari nzi neza ko utumva, ijosi ryawe rireze nk’umukwege w’icyuma, n’uruhanga rwawe rukomeye nk’umuringa. 5 Ibyo nakoze nabikumenyesheje mbere y’igihe, mbikumvisha mbere y’uko bibaho, kugira ngo utavaho uvuga uti, «Ni ishusho nibarije ribikoze», cyangwa se ngo «Ni ikigirwamana cyanjye gitanze aya mategeko.» 6 Wumvise ibyahanuwe: none ngibi birujujwe. Ubu se wowe ntiwabitangaza? Ngaha noneho ngiye kuguhishurira ibishya, ibyo nazigamye, wowe utigeze umenya. 7 Ubu ni ho bikimara kuremwa, nta bwo ari ibya kera, kugeza kandi uyu munsi, nta cyo wari ubiziho, kugira ngo utavaho uvuga uti «Ibi nari nsanzwe mbizi!» 8 Nzi neza ko utigeze ubyumva, kandi ko nta n’icyo wigeze umenya, ko na mbere hose, ugutwi kwawe kutigeze kuzibuka; nkamenya neza ko wangambaniye incuro nyinshi, ukaba witwa «Umugome wabuvukanye.» 9 Ariko kubera izina ryanjye, noroshya uburakari, ngirira n’ibisingizo bingenewe, bituma nifata, maze nkirinda kukurimbura. 10 Dore narakugerageje ngo ngusukure, ntagucishije mu ruganda nk’ushongesha umuringa, ahubwo ngusukuza kugucisha bugufi. 11 Nabikoreye kwanga kwitesha agaciro, none se nareka izina ryanjye rigasuzugurwa ? Ikuzo ryanjye nta wundi nzariha. 12 Yakobo, ntega amatwi; Israheli, ni wowe mpamagara. Uko ni ko nteye: ndi intangiriro, nkaba kandi n’iherezo. 13 Ni koko, isi yahanzwe n’ikiganza cyanjye, ukuboko kwanjye kw’indyo kwarambuye ijuru, ndabihamagara, ako kanya bikanyitaba. 14 Nimukoranire hamwe mwese, maze muntege amatwi ! Ni nde muri mwe wamenyekanyije ibyo byose ? Koko, uwo Uhoraho akunda azamwuzuriza imigambi, amushoborere Babiloni n’inyoko yayo ngo ni Abakalideya. 15 Ni koko, ni jye wabivuze, ni ukuri naramuhamagaye, ni jye watumye aza, kandi umurimo we azawusohoza. 16 Nimunyegere kandi muntege amatwi : kuva mu ntangiriro, sinigeze mvugira mu bwihisho; kandi kuva aho ibyo bibereye, nari ndiho. Ubu rero ni Nyagasani Imana wanyohereje, ampa n’umwuka we. Inyigisho z’ibya kera 17 Avuze atya Uhoraho, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, uwagucunguye : Ni jye Uhoraho, Imana yawe, ukwigisha ibikugirira akamaro, nkakuyobora mu nzira unyuramo. 18 Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye, amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi, n’ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja; 19 urubyaro rwawe rwari kuzangana nk’umusenyi, abagukomokaho bakangana nk’urusekabuye; izina ryawe ntiryari kuzasibangana, cyangwa se ngo ryibagirane imbere yanjye. Nimuve muri Babiloni 20 Nimusohoke muri Babiloni! Nimuhunge Abakalideya ! Nimurangurure amajwi mubitangaze, nimubimenyekanishe, mubyamamaze kugera ku mpera z’isi, muvuga muti «Uhoraho yacunguye Yakobo, umugaragu we !» 21 Mu butayu aho yabajyanye, ntibigeze bicwa n’inyota, yabavuburiye amazi mu rutare, koko yashije urutare, amazi aratemba. 22 Nyamara abagome ntibateze kugira amahoro, uwo ni Uhoraho ubivuze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda