Yesaya 47 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIgihano cya Babiloni 1 Hanuka wikubite hasi, wigaragure mu mukungugu, mwari, mukobwa wa Babeli, mukobwa w’Abakalideya, va ku ntebe y’ubwami, wigaragure ku butaka, kuko utazongera ukundi kwitwa «Akataraboneka na Nyaguhirwa.» 2 Fata urusyo maze usye ifu, pfukura imisatsi yawe, uhine ikanzu yawe, ugaragaze ibibero byawe, wambuke inzuzi; 3 ubwambure bwawe nibwitangaze, maze isoni zawe zigaragare ! 4 Uducungura ni Uhoraho, izina rye ni Umugaba w’ingabo, Nyir’ubutagatifu wa Israheli. 5 Iyicarire mu mwijima winumire, mukobwa w’Abakalideya, kuko utazongera kwitwa ukundi «Umugabekazi». 6 Nari nararakariye umuryango wanjye, nsuzuguza umurage wanjye, mbagabiza ibiganza byawe; nyamara ntiwigeze ubagirira impuhwe, umusaza umushenguza imizigo yawe! 7 Waribwiraga uti «Nzabaho iteka, nzahora nganje!» Ntiwatekereje uko ibintu bizagenda, ngo uzirikane amaherezo yabyo. 8 Noneho rero, tega amatwi, wowe watengamaye, ukicara ku ntebe ya cyami nta cyo wishisha, wowe wibwiraga uti «Ni jye uriho, abandi ni ubusa ! Humura sinteze gupfakara, cyangwa ngo mpfushe abana.» 9 Umunsi umwe, ibyo byago byombi bizakugwirira : ari ugupfusha abana, ari no gupfakara. Icyo cyago kizakugeraho, n’ubwo amayeri y’abapfumu bawe yiyongera ubutitsa. 10 Wiringiye ubugome bwawe, uribwira uti «Nta we undeba.» Ariko «ubuhanga» bwawe ndetse n’ «ubwenge» bwawe, ni byo byagushutse, noneho ukibwira uti «Ni jye uriho, abandi ni ubusa !» 11 Ngaho rero icyago kirakugarije, kandi ntuzamenya aho ugihungira; ugiye kugusha ishyano, utazashobora kwikiza. Ni koko, bidatinze ugiye kurimbuka, ku buryo udashobora kubyiyumvisha. 12 Nuko rero komera ku mayeri y’ubupfumu bwawe no ku mafuti witoje kuva mu buto bwawe, ahari byazakugirira akamaro, bikaguha gutera ubwoba. 13 Wajijishijwe n’abakugira inama batabarika, none ngaho nibigaragaze, bagukize, abo bihaye kwigabanya ikirere, bitegereza inyenyeri, maze bakaguhanurira ibizaza bifashishije imboneko y’ukwezi ! 14 Ngaha bagiye kumera nk’ibyatsi bitwikwa n’umuriro, ntibazashobora no kuwiyaruramo, kuko utazaba ari inkekwe yo kwisusurutsa, cyangwa se igishyito cyo kwicarwa imbere. 15 Nguko uko abo wahirimbaniye bazakumerera, abo waruhiye kuva mu buto bwawe bazigendera, umwe ace ukwe undi ukwe, nta n’umwe uzakurengera. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda