Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 46 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana z’i Babiloni zihanantuka

1 Beli irasukuma, ngiyo na Nebo igiye kurunduka! Ibishushanyo byazo bihekeshejwe amatungo. Imitwaro iremereye mwajyaga mwikorera ngiyo ihetswe n’amatungo yananiwe.

2 Arasukuma ndetse agiye gutemba, ntagishoboye no kuramira imitwaro yikoreye, na yo ubwayo ajyanywe bunyago.

3 Nzu ya Yakobo, nimuntege amatwi, abarokotse mwese bo mu muryango wa Israheli, mwebwe nitayeho mukiri mu nda, nkabaheka mukivuka.

4 Nzakomeza kubagenzereza ntyo kugeza mu busaza bwanyu, mbashyigikire kugeza ubwo muzamera imvi. Ni jye ubatabara, nkanabaterura, ni jye uzabavunikira kandi nkanabarengera.

5 Mbese ubu mwandeshyeshya na nde, mukaba mwanyitiranya na we ? Ni nde mwangereranya na we, mukaba mwavuga ko dusa ?

6 Bamwe bapfusha ubusa zahabu yabo, bagapima feza ku munzani, bagahemba umucuzi ngo abakorere ikigirwamana, nuko bakacyunamira, bakanagipfukamira.

7 Ni bo bagishyira ku ntugu bakagiheka; bakakigeza aho kiruhukira. Kiguma aho ubutanyeganyega ntikive mu mwanya wacyo, ugitakambiye ntikimusubize, cyangwa ngo kimukize umubabaro we.

8 Nimwibuke ibyo kugira ngo murusheho kwibaza, nimwisubireho, mwa bahemu mwe;

9 mwibuke ibyababayeho mbere, igihe cya kera : Koko ni jye Mana, nta yindi ibaho, ndi Imana, ibindi byose ni amanjwe ubigereranyije nanjye.

10 Kuva mu ntangiriro, natangaje uko bizakurikirana, mu bihe byahise navuze ibitari byakorwa. Nuko ndavuga nti «Umugambi wanjye uzahoraho, n’ikinshimisha cyose nzagikora.»

11 Nzahamagaza iburasirazuba igisiga kiryana, n’uwo nageneye kurangiza umugambi wanjye, muhamagaze mu gihugu cya kure, narawutangiye kandi nzawusohoza, narabyiyemeje, nkazabikora.

12 Nimutege amatwi mwe, ab’imitima inangiye, kandi mukagendera kure ubutabera:

13 Ubutabera bwanjye ngubu buri hafi, buregereje, n’umukiro wanjye ntugitinze; nzashyira muri Siyoni umukiro wanjye, Israheli nyihe ubwiza bw’ikuzo ryanjye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan