Yesaya 45 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbutumwa bwahawe Sirusi 1 Uhoraho abwiye atya Sirusi, uwo yisigiye amavuta y’ubutore : Ngushyigikirishije ukuboko kwanjye kw’iburyo, kugira ngo amahanga nyacishe bugufi imbere yawe, kandi ngo ngukingurire inzugi, maze imiryango ikinguke imbere yawe. 2 Jyewe ubwanjye nzakugenda imbere, ahari udusindu nzaharinganiza, inzugi z’umuringa nzimenagure, ibihindizo by’ibyuma mbicagagure. 3 Nzaguha ubutunzi buri mu bubiko, nguhe ubukungu buhishe ahatagaragara, bityo uzamenye ko ndi Uhoraho, Imana ya Israheli, uguhamagara mu izina ryawe. 4 Koko rero, Yakobo, umugaragu wanjye, na Israheli nihitiyemo, yatumye nguhamagara mu izina ryawe; nkwita izina, n’ubwo wowe utanzi. 5 Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye, nta yindi mana ibaho. Nagukenyeje umukandara, kandi utanzi, 6 kugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba, bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa; ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho. 7 Mbeshaho urumuri, nkarema umwijima, ntanga amahirwe, ngateza n’amakuba: ni jye Uhoraho ukora ibyo byose. 8 Ijuru niritonyange nk’ikime, ibicu bigushe ubutabera, isi nibumbuke, maze umukiro usagambe, ubutabera buhere ko buba umumero! Ngibyo ibyo jye Uhoraho, nihangiye. Ni nde muntu washobora kuvuguruza Uhoraho? 9 Aragowe umuntu, ikibindi mu bindi, witotombera uwamubumbye! Ibumba se ryabaza uribumba, riti «Urakora iki ?», cyangwa se icyo ukoze kikakubwira ngo «Uri umuswa!» 10 Aragowe ubaza se w’umwana, ati «Wabyaye mwana nyabaki ?» akabaza nyina w’umwana, ati «Waruhutse iki ?» 11 Avuze atya Uhoraho, we wahanze Israheli, akaba na Nyir’ubutagatifu wayo : Ahari aho mwaba ari mwe mumbaza ibyerekeye abahungu banjye! Mbese muntegeka ku byo niremeye n’ibiganza byanjye ? 12 Ni jye ubwanjye wahanze isi, nyiremeraho abantu bayituye; ni jye waguye ijuru n’ibiganza byanjye, mpa amategeko ingabo zaryo zose. 13 Ni jye wahagurukije uwo muntu, nkurikije umugambi wanjye, kandi nkazaringaniza amayira ye yose. Ni we uzongera kubaka umugi wanjye, akazagarura abanjye bajyanywe bunyago, nta kiguzi ahawe cyangwa impongano. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze. Israheli izakizwa n’Uhoraho 14 Uhoraho avuze atya : Urwunguko rwo mu Misiri, ubucuruzi bw’i Kushi, n’abantu b’i Seba, abagabo barebare cyane, bazaza iwawe kandi babe abawe, bakugende inyuma, baboheshejwe iminyururu. Bazagupfukama imbere, bagutakambire bati «Usibye iwawe honyine, nta handi hari Imana; izindi mana zose ni amanjwe!» 15 Ariko mu by’ukuri, uri Imana itagaragara, Mana ya Israheli, wowe utanga umukiro. 16 Dore bose uko bangana, bakozwe n’isoni, abacuzi n’ababaji b’amashusho bakozwe n’ikimwaro. 17 Israheli izakizwa n’Uhoraho, kandi azaba ayikijije burundu; mwebwe rero, ntimuteze kuzakorwa n’isoni, ntimuzanagira ikimwaro bibaho. 18 Uhoraho, Umuremyi w’ijuru, we Mana yaremye isi akayitunganya, akayikomeza kandi ntayiremere kuba umurangara, ahubwo kugira ngo iturwe; avuze atya : Ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho. 19 Nta bwo navugiye mu bwihisho, cyangwa mu mfuruka yijimye y’isi, sinabwiye urubyaro rwa Yakobo ngo «Nimunshakashakire aho ntari !» Ni jye Uhoraho: mvuga ikiri ukuri, ngatangaza igitunganye! Amahanga azahindukirira Uhoraho 20 Nimukorakorane maze muze, nimungane mwese icyarimwe, abarokotse bo mu mahanga. Nta bwenge bagira, abatambagiza amashusho yabo y’ibiti, kandi bagasenga imana idashobora kubakiza. 21 Ngaho nimuvuge ingingo zanyu, muzibonere na gihamya; ndetse tujye n’inama ! Ni nde wamenyekanyije ibyo ngibyo mu bihe byahise, akaba yarabitangaje kuva kera na kare ? Si jyewe Uhoraho? Kandi nta yindi mana ibaho uretse jye. Koko nta yindi mana y’ukuri kandi itanga umukiro ibaho, uretse jyewe jyenyine. 22 Ngaho nimungarukire, maze mubone gukizwa, mwebwe mwese abatuye mu mpera z’isi, kuko ari jye Mana, akaba nta yindi ibaho. 23 Jyewe ubwanjye, narabirahiriye, n’ibiturutse mu kanwa kanjye ni ukuri, ijambo ryanjye ntirivuguruzwa: icyitwa ivi cyose kizamfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kinyirahire kiti 24 «Ubutabera n’ububasha ni iby’Uhoraho wenyine.» Bose bazakorwa n’isoni, baze bamugana, abahoze bamurwanya. 25 Ku bw’impuhwe z’Uhoraho, urubyaro rwose rwa Israheli ruzarenganurwa, kandi rusabagizwe n’ibyishimo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda